Masisi: Kuri uyu wa mbere haramukiye Intambara ikaze hagati ya AFC/M23 n’abarwanyi ba Wazalendo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Ukwakira 2025, haravugwa imirwano ikomeye hagati y’inyeshyamba za AFC/M23 n’abarwanyi bitwaje intwaro ba Wazalendo mu mujyi wa Nyabyondo, uherereye mu teritwari ya Masisi, muri Kivu ya Ruguru.
Amakuru aturuka ahabereye imirwano avuga ko amasasu yaturitse ahagana saa saba z’ijoro (ahagana saa saba z’ijoro ku isaha yo muri Congo), ubwo abarwanyi ba Wazalendo batangiraga ibitero byabo ku birindiro by’inyeshyamba za AFC/M23 muri uwo mujyi ufatwa nk’icyicaro gikomeye muri Masisi.
Abaturage bo muri Nyabyondo bavuga ko kuva mu rukerera bumvise urusaku rw’imbunda nini ni nto, ndetse benshi muri bo bari bihishe mu ngo zabo kubera ubwoba bw’uko imirwano ishobora gukomeza gukara. Umwe mu baturage utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Igicumbi News ati: “Ntitwaryamye, amasasu yaraye arenga hejuru y’amazu yacu. Nta muntu usohoka, twese turi mu nzu, nta mutekano.”
Amakuru ava mu nzego z’umutekano muri ako gace avuga ko intego y’abo barwanyi ba Wazalendo ari ugusunika AFC/M23 ngo ive muri Nyabyondo, kuko kuva mu ntangiriro za Werurwe uyu mwaka uwo mujyi wose uri mu maboko y’inyeshyamba.
Nyabyondo ni umujyi ufite agaciro gakomeye kubera aho uherereye hagati ya Masisi na Walikale, ndetse ukaba ari n’umwe mu masooko yinjiriza amafaranga menshi ibice bya Kivu ya Ruguru. Ni na wo mujyi wari warabaye inzira ya ngombwa hagati y’imitwe irwana na Leta ya Congo.
Kugeza ubu nta makuru y’inyongera aramenyekana ku mibare y’abaguye cyangwa abakomeretse muri iyo mirwano, ariko amakuru yizewe yemeza ko ibifaru n’imbunda nini z’intambara bikomeje gukoreshwa.
Ubuyobozi bwa FARDC ntiburagira icyo butangaza kuri iyi mirwano, naho umutwe wa AFC/M23 nawo nturagira itangazo risobanura uko ibintu bihagaze.