Barashaka guhirika ubutegetsi: Uganda yahagaritse Umubano mu bya Gisirikare n’u Budage

Leta ya Uganda ibinyujije mu Ngabo zayo (UPDF), yatangaje ko yahagaritse umubano wa gisirikare wari usanzwe hagati yayo n’igihugu cy’u Budage. Ibi byemejwe ku mugaragaro n’Umuvugizi w’agateganyo w’Ingabo za Uganda, Colonel Chris Magezi, wavuze ko hari ibimenyetso bifatika bigaragaza ko Ambasaderi w’u Budage i Kampala, Bwana Matthias Schauer, yitwaye mu buryo butubahirije umuco w’ububanyi n’amahanga ndetse akagaragaza uruhande rudasobanutse mu bikorwa by’abashaka guhirika ubutegetsi bwa Uganda.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ingabo za Uganda, Col. Magezi yagize ati: “Hari amakuru yizewe twahawe n’inzego zacu z’iperereza agaragaza ko Ambasaderi Matthias Schauer yagiye agaragaza imyitwarire idahwitse ishyigikira ibikorwa by’abagamije guhungabanya umutekano n’ubusugire bw’igihugu cyacu.”
Nubwo UPDF itigeze itangaza neza amagambo nyakuri Ambasaderi yavuze cyangwa ibikorwa yagaragayemo, byatangajwe ko yagiye ahura kenshi n’abantu bazwiho kurwanya ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni, ndetse hari ibiganiro by’imbere mu gihugu avuga amagambo asa no kunenga imiyoborere ya Uganda mu buryo bushobora gufatwa nk’ubutumwa bufitanye isano na politiki yo kwivanga mu bibazo by’imbere mu gihugu.
Amakuru Igicumbi News ikura ahantu hizewe avuga ko Ambasaderi Schauer mu nama yabereye i Kampala n’abahagarariye ibihugu by’i Burayi, yigeze gutangaza ko “demokarasi mu bihugu bimwe bya Afurika ikomeje gusubira inyuma, Uganda ikaba imwe muri byo.” Ibi byashimangiwe n’uko ngo yagaragaje impungenge ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu n’ubwisanzure bwa politiki.
Iri jambo ryafashwe nk’igisa no gushotora ubutegetsi bwa Uganda, bityo ryongera igitutu cyari kimaze iminsi gihari mu mubano w’ibihugu byombi.
Ubudage ni kimwe mu bihugu by’i Burayi bifite umubano ukomeye wa gisirikare na Uganda, by’umwihariko mu bijyanye n’amahugurwa, ubufatanye mu kurwanya iterabwoba no gufasha mu bikorwa by’amahoro muri Somalia n’ahandi muri Afurika. Abasirikare b’Ubudage bakunze gutanga amasomo ku bijyanye n’imyitwarire ya gisirikare, amategeko mpuzamahanga mu ntambara, n’imiyoborere y’inzego z’umutekano.
Guhagarikwa kw’uyu mubano bivuze ko ayo mahugurwa n’ubufasha bindi byari biteganijwe bigomba guhagarara mu buryo butaziguye, bikaba bishobora no kugira ingaruka ku mishinga y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Kugeza ubu, Ambasade y’u Budage i Kampala ntiyigeze itanga itangazo rigenewe abanyamakuru ku cyemezo cya UPDF. Ntibinazwi niba Ambasaderi Schauer yaba yahamagajwe n’igihugu cye cyangwa niba azakomeza imirimo ye. Gusa bamwe mu basesenguzi bavuga ko iyi nkubiri ishobora kuba ituruka ku muvuduko mwinshi w’ibihugu by’amahanga bigenda byinjira mu bibazo by’imbere mu bihugu bya Afurika mu izina rya demokarasi n’uburenganzira bwa muntu.
Prof. Henry Mugisha, impuguke mu by’umutekano wo muri Makerere University, avuga ko igisirikare cya Uganda gifite amategeko akomeye kandi cyubahiriza icyubahiro cy’ibihugu by’amahanga. Yagize ati:
“Iyo igihugu gifashe icyemezo nk’iki kiba gifite amakuru y’imbitse. Niba Ambasaderi yararenze imbibi z’ubusugire bw’igihugu, icyo ni ikosa rikomeye mu mubano mpuzamahanga.”
Ingaruka z’iki cyemezo mu ruhando mpuzamahanga
Guhagarika umubano wa gisirikare hagati ya Uganda n’Ubudage bishobora kuba intangiriro y’impinduka mu buryo Uganda yitwara ku bufatanye n’ibihugu by’i Burayi. Hari impungenge ko ibi bishobora gutuma Uganda irushaho kwegera ibihugu nka China na Russia mu rwego rwo gushaka abaterankunga badashora amaso cyane mu mikorere y’imiyoborere n’uburenganzira bwa muntu.
Iyi nkuru yateguwe na Bizimana Desire: Igicumbi News © 2025 – Kwifashisha iyi nkuru birasaba uburenganzira bwanditse.