NJYE NDI UMUKRISTO: Iyi ndirimbo yaririmbwe n’umukobwa wo muri Suede. Ubwo yari mu kigeragezo cy’uko bashakaga ko aharikwa n’umwami nk’umugore wa gatatu.
Uyu mukobwa yari afite uburanga bihebuje kandi yari arangije amasomo bigaga icyo gihe.
Umwami rero yaje kubwirwa ko hari umukobwa w’uburanga kandi ufite imico n’uburere nta wundi umukwiye atari umwami nyir’Igihugu.
Ageze mw’ ijoro mumbeho n’inzara byo hanze aho yari abundabunze. Nibwo yaririmbye igitero cya kane Ati: 4. Njye nd’umukrsto icyo n’ikintu gihumuriz’ umutima wanjye. Kinyibagiza ibyago byose nkumva nduhuwe n’umwami yesu. Njye nd’umukrsto uko ndi kose maze nintumirwa ngiye gupfa Nzagir’ibyishimo bitavugwa nzabona ihirwe,ngeze mw’ijuru.
Gusa amateka avuga ko atahise apfa ubwo, Kuko yaririmbye n’ibindi bice byinshi uko yakomezaga kugeragezwa ariko byubakiye kuri iryo jambo “NDI UMUKRISTO”.
Hari rero uwamwumvise aririmba wamugiriye impuhwe amujyana kumuha icumbi. Nyuma yaje kwicwa n’uburwayi. Kandi ababyeyi baje kuba abakristo bakomeye nyuma y’uko babuze irengero rye Iyi ndirimbo.
NJye nd’umukiristo ni imwe mu ndirimbo zigize album ya gatatu y’indirimbo zo mu gitabo yashyizwe hanze n’umuhanzi w’indirimbo zo guhimbaza Imana Aime Uwimana tunakesha inkomoko yiyi ndirimbo nkuko yabitangaje k’urubuga rwe rwa You Tube ,iyi ndirimbo akanayishyira kuri Album ye ya 3 ikubiyemo indirimbo zo mu gitabo cyirimo indirimbo zo guhimbiza Imana.