Ruhango: Umwana yatemye umugabo nyuma yo kumusanga arimo gusambana na nyina

Umwana w’imyaka 17 y’amavuko wo mu Murenge wa Mwendo, Akarere ka Ruhango yatemye umugabo uturanye n’umuryango wabo akoresheje umuhoro, nyuma yo kumusanga ari gusambanya nyina umaze amezi abiri apfakaye.




Amakuru agera ku IGIHE, avuga ko kuri uyu ku wa mbere tariki 28 Kamena 2021, ko ari bwo uyu mwana yatemye uyu mugabo, nyuma yo gusanga aryamanye na nyina.



Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukangenzi Alphonsine, na we yemereye IGIHE ko uyu mwana yatemye uwo mugabo nyuma yo gukeka ko yasambanyaga nyina.



Ati “Ntabwo yamwishe, byabaye ku wa Mbere w’iki cyumweru gishize, yatemye mu mutwe no ku kiganza. Umugabo ni umuturanyi w’uwo muryango, bivugwa ko umwana yarakaye nyuma yo gukomeza kubona uyu muturanyi yinjira mu rugo rwabo, urabyumva nk’umwana w’umusore w’imyaka 17 yahise atekereza ko aba aje gusambanya nyina ahita amutema.”



Amakuru yemeza ko se w’uyu mwana yapfuye muri Mata 2021. Uyu mwana yashyikirijwe Sitasiyo ya RIB ya Ruhango, umugabo ajyanwa kwa muganga ariko ubu akaba ari kuvurirwa iwe.

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

 

Ubu buriri ni bwo bivugwa ko uyu mugabo yatemewemo
@igicumbinews.co.rw