Padiri wari ukuze mu ba Padiri bo mu Rwanda yitabye Imana

Padiri Ndekwe Charles wari ukuze mu ba Padiri bo mu Rwanda yitabye Imana ku myaka 94 azize uburwayi.

Uretse kuba ariwe wari ukuze Ndekwe Charles ni mu Padiri wari umaze igihe kinini muri uyu muhamagaro, dore ko yari awumazemo imyaka 65.

Amakuru y’urupfu rwa Padiri Ndekwe yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 18 Werurwe 2021, ndetse yemezwa n’Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, Musenyeri Smaragde Mbonyintege.

Padiri Ndekwe yatangiriye urugendo rwo kwiha Imana mu Iseminari Nto ya Kabgayi, mu 1956 ahabwa Ubusaserdoti ari uwa 120 mu Banyarwanda bose babuhawe.

Abazi neza Padiri Ndekwe bavuga ko ‘Intwari yabyirukiye gutsinda’ ari cyo cyari icyivugo cye, kandi koko ngo yari intwari bitari ibyo mu gitaramo cya Kinyarwanda gusa.

Musenyeri Mbonyitege yavuze ko Padiri Ndekwe “Yari umupadiri ukunda Yezu na Mariya. Misa n’ishapure ye ni inshuti yagendanaga mu gihe amaze hano. Yakundaga Kiliziya n’abapadiri.”

Yavuze kandi ko mu gihe amaze aryamye kubera izabukuru, nta kiruhuko yigeze agira, ahubwo ko yakomezaga gusenga no gukoresha imbaraga nke ze mu murimo w’Imana.

Yakomeje agira ati “Yatubaniye neza, atuvuyemo neza. Niwe wari mukuru mu bapadiri bo mu Rwanda. Naruhukire mu mahoro kandi agiye tukimukunda.”

Padiri Ndekwe wabaga muri Diyosezi ya Kabgayi, yari amaze imyaka 10 ari mu kiruhuko cy’izabukuru.

Mu 2006, ubwo Padiri Ndekwe yizihizaga Yubile y’imyaka 50 y’Ubusaseridoti, uwari Minisitiri w’Intebe, Makuza Bernard, yavuze ko izina rye ryabaye ‘Mukundabantu’ kandi ko yaharaniye kuba umukirisitu n’Umunyarwanda ukunda igihugu cye n’abagituye.

Icyo gihe yaragize ati “Nshyizeho agakeregeshwa kanjye sinakuvuga Ndekwe ngo nibagirwe imijugujugu yawe n’ibinyunguti ku bo wabonaga batagendana cyangwa ngo bakorane ibakwe mu gihe wari umurezi mu iseminari, ariko n’ahandi muri za Paruwasi nibwira ko ariko byari bimeze. Waziranaga n’ubunyanda no kuba icyangwe. Ibyo byose wabikoranaga urukundo n’urugwiro.”

Mu 2017, Padiri Ndekwe yagiranye ikiganiro na IGIHE agaragaza ko yishimira kuba Abanyarwanda baramenye Imana, akanababazwa no kuba barandavuje bakicana muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Icyo gihe yanakomoje ku bindi birimo abapadiri bakomeje gusaba ko bemererwa gushaka abagore, aho yagaragaje ko asanga ari ishyano no kumvira Shitani.

Padiri Ndekwe yavugaga ko mu myaka yose amaze mu rugendo rw’Ubupadiri, afite byinshi yishimira yarubonyemo.

Ati “Nishimira kuba umupadiri nyine, gukurikira usumba byose. N’ubwo ndi akantu k’intege nke natoranyije neza nako sinjye watoranyije naratowe.”

Yongeyeho ko yanyuzwe ko kuba yarakurikiye Yezu, ati “Nkiri umwana nabaye intore y’ingenzi ndetse no mu gipadiri naragerageje, sinavuga ngo ndi umutagatifu ariko naragerageje gukurikira icyo nemera ‘Yezu Kristu’.”

Padiri Ndekwe Charles yavutse mu 1927, abatizwa ari ku wa Gatandatu 19 Ukuboza 1936, ahabwa Isakaramentu ry’Ubusaseridoti ku Cyumweru tariki 8 Mata 1956.

Yabaye Umusaseridoti wa 122 mu barerewe mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda.

Padiri Ndekwe yavukiye muri Paruwasi ya Cyahinda ahahoze hitwa mu Bashumba ubu ni mu karere ka Nyaruguru. Kuva mu 1956, yari umupadiri muri za Paruwasi nyinshi cyane cyane i Kabgayi, ari muri Paruwasi no mu Iseminari kugeza igihe agiriye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Padiri Ndekwe yari afite imyaka 94

Padiri Ndekwe yari amaze imyaka 65 mu muhamagaro w’Ubuseseridoti

Padiri Ndekwe ni we wari umaze imyaka myinshi mu muhamagaro w’Ubuseseridoti mu Rwanda
@igicumbinews.co.rw