Ingamba nshya ku kipe ya Gicumbi Wheel Chair Basketball nyuma yuko itsinzwe igataha amaramasa

Kuri icyi cyumweru Tariki ya 05 Gicurasi 2022, mu karere ka Bugesera habereye imikino ya Basketball y’abafite ubumuga bakina bicaye mu tugare izwi nka Wheel Chair isoza umwaka w’imikino y’abafite ubumuga aho hari hahuriye amakipe atandukanye.



Muri ayo makipe yari yitabiriye isozwa ry’iyo mikino harimo n’ikipe yari ihagarariye akarere ka Gicumbi yari yitabiriye aya marushanwa bwa mbere inanirwa kubona igikombe.

Assouman Gashirabake, umutoza w’iyi kipe yabwiye Igicumbi News ko icyatumye badatsinda ariko ikipe yabo ari nshyashya.

Kanda hasi urebe uko Gashirabake abisobanura:

“Ntago umusaruro wabonetse ariko ntago twakwirenganya, kubera ko turibashyashya aribwo dutangiye twabashije gukina Phase ebyiri gusa mu gihe uyu mukino wakinwe muri Phase 4, twigiyemo byinshi harimo uko uyu mukino ukinwa”.

Gashirabake kandi yakomeje avuga ko kwinjira muri Shampiyona bwa mbere hari isomo babikuyemo bijyanye n’intego bari bafite.



Ati: “Intego ya mbere byari ugutangiza uyu mukino hano mu karere ka Gicumbi byarabaye, intego ya kabiri byari ukuzamura impano z’abafite ubumuga hariya mu cyaro bakaza ahagaragara bagasobanukirwa, indi ntego byari ugutangira Shampiyona, twarayitangiye turanayisoje , intego ya nyuma byari ukwiga uko imikino ikorwa, twigiyemo byinshi tugiye gutegura imikino y’umwaka utaha kandi turabizeza ko tuzaza mu myanya ya mbere”.

Gicumbi Wheel Chair Basketball Club isanzwe ikorera imyitozo ku kibuga cyo mu Gacurabwenge mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi.



HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi Igicumbi News 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: