Umuhanzi Burabyo Yvan wari uzwi nka Yvan Buravan yitabye Imana azize uburwayi bwa Cancer y’urwagashya.

Itangazo ryatangajwe n’abashinzwe gukurikirana inyungu z’umuziki we rivuga ko yapfuye mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri Tariki ya 17 Kanama 2022, mu gihugu cy’Ubuhinde. 



Buravan yitabye Imana nyuma yo kumara iminsi arwaye aho yagiye kwivuriza ku bitaro byitiriwe umwami Faisal bikanga bakamwohereza mu gihugu cya Kenya naho binanirana akaza kujyanwa mu Buhinde.

Apfuye yari afite imyaka 27.




@igicumbinews.co.rw