Uganda: Umugore yatawe muri yombi akekwaho gushaka kwiba uruhinja mu Bitaro Bikuru bya Mbarara

Screenshot_20260716-090101

Polisi yo mu Mujyi wa Mbarara muri Uganda yatangaje ko yataye muri yombi umugore w’imyaka 35 witwa Ruth Tindimwebwa, ukekwaho kugerageza gushaka uburyo bwo kwiba uruhinja rw’umuhungu rwari ruri kuvurirwa mu Bitaro Bikuru by’Akarere ka Mbarara (Mbarara Regional Referral Hospital).

Amakuru yatangajwe na Polisi agaragaza ko uwo mugore akurikiranyweho icyaha cyo gushaka gushishikariza umwe mu bakozi bakora isuku muri ibyo bitaro kugira ngo amufashe kwiba uruhinja rwari ruri mu gice cy’abana kizwi nka Toto Ward.

Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Mbarara (DPC), SP Kenneth Kabwigo, yavuze ko ukekwa ngo yegereye uwo mukozi amusaba kumufasha gusohora uruhinja mu bitaro, amwizeza ko yari kumuha amafaranga angana na Miliyoni imwe y’amashiringi ya Uganda (UGX 1,000,000) naramuka abyemeye, angana n’ibihumbi magana ane by’Amanyarwanda(400, 000 Frw).

Icyakora, uwo mukozi ntiyemeye ubwo busabe. Ahubwo yahise amenyesha ubuyobozi bw’ibitaro ibyari bimaze kuba, nabwo buhita bukorana na Polisi kugira ngo hakorwe iperereza.

Nyuma yo guhabwa ayo makuru, Polisi yahise itegura igikorwa cyatumye Ruth Tindimwebwa afatwa mbere y’uko hari uruhinja rwibwa cyangwa hagira umwana ujyanwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Polisi yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane niba ukekwa yari afite abo bafatanyije cyangwa niba hari indi migambi yateganyaga gukora.

Ubuyobozi bw’ibitaro bwashimiye umukozi watanze amakuru ku gihe, buvuga ko imyitwarire ye yafashije gukumira icyaha cyari kuba cyagize ingaruka zikomeye ku muryango w’umwana ndetse no ku mutekano w’abarwayi.

Abashinzwe umutekano basabye abaturage gukomeza gutanga amakuru igihe babonye ibikorwa bikekwa kuba binyuranyije n’amategeko, cyane cyane ibishobora gushyira ubuzima bw’abana cyangwa abandi baturage mu kaga.

Nta yandi makuru aratangazwa ku mpamvu zishobora kuba zarateye uwo mugore gushaka kwiba uruhinja, ndetse Polisi yavuze ko izakomeza gutangaza ibyavuye mu iperereza igihe rizaba rirangiye.