Vivine wakize Coronavirus akavugwaho uburaya ndetse akanabikwa ari muzima yagize icyo abivugaho

Muri Mata uyu mwaka nibwo hamenyekanye inkuru ya Uwizeye Vivine utuye mu Gatenga mu Mujyi wa Kigali ko yanduye Coronavirus, hanavugwa ko yanduje iki cyorezo abandi bantu benshi n’izindi nkuru nyinshi zirimo uburyo hari abamubitse akiri muzima.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Gicurasi 2020, Uwizeye yasezerewe mu kigo kivura abanduye Coronavirus cya Kanyinya mu Mujyi wa Kigali, hamwe na bamwe mu bagize umuryango we. Iwabo mu rugo handuye abantu batanu barimo we, abana be babiri n’abakobwa babiri babana. Hari n’abataranduye nk’abana babiri bahabaga n’umwarimu wigishaga umwana we.

Ubu Uwizeye ni umutangabuhamya w’ubukana bwa Coronavirus, n’uburyo u Rwanda rwiteguye bihamye guhangana n’iki cyorezo.

Ni umugore munini w’ibilo 220, ndetse mu 2011 yatowe mu bagore banini beza, ari naho bamwe bakomora kumwita Miss Vivine. Ubwo yatahurwagaho Coronavirus, ni we murwayi wa Coronavirus kugeza ubu wongerewe umwuka kugira ngo ataremba cyane, kuko yageze kwa muganga atabasha guhumeka neza.

Mu kiganiro na IGIHE, Uwizeye yavuze uburyo yabanje kurwara inkorora, ifata indi ntera ku wa 10 Mata, nyamara yarumvaga ari ya yindi ijyana n’ibicurane bisanzwe.

Ariko hashize iminsi nk’ibiri n’abana barafatwa, babanza kujya ku kigo nderabuzima mu Gatenga barabapima, bababwira ko ari ibicurane bisanzwe, babaha imiti.

Akomeza ati “Ariko uko iminsi ishira nkumva inkorora idasanzwe, nkakorora cyane, inkorora ntigeze ngira mu buzima bwanjye kuva menya ubwenge. Nkareba n’uburyo abantu babyibushye cyane bashobora kwibasirwa n’icyorezo, nubwo nabaga mu rugo ntasohokaga, ariko nkibuka ko nigeze gusohoka ku itariki 4 Mata, nkavuga ngo wenda nshobora kuba naranduye [Coronavirus] ntabizi.”

Ngo yahamagaye ku 114 bamubaza niba hari umuntu bahuye wanduye Coronavirus avuga ko ntawe, byongeye ngo ntiyaherukaga kujya hanze y’igihugu.

Nyuma yaje kuvugisha abantu bakora mu bijyanye n’ubuzima ababwira uko yiyumva, bamwoherereza imbangukiragutabara yo kumutwara.

Ati “Narayibonye ndikanga nti ese ko ngira ngo bampime, hakaba haje imbangukiragutabara bigenze bite? Bati bari bagize ngo wenda ndwaye Corona. Nti njye nasabaga kwipimisha.”

Bamuhaye ku munsi ukurikira, bamwemerera kuzajya kumufatira ibipimo mu rugo hamwe n’abana be.

Yakomeje ati “Ku wa Kane baje kudupima nko mu ma saa tanu, batubwira ko ibisubizo biboneka hagati y’amasaha 48 na 24. Baragiye ariko abaje kumpima kubera ko basanze ndyamye bakansanga mu cyumba, babonye ukuntu ngana barikanga, bareba n’uburyo ndimo gukorora, bagezeyo batanga raporo ko basanze umuntu munini cyane uri no gukorora.”

Icyo gihe ngo bamusabye ko n’ikindi kibazo yagira yababwira. Muri ako kanya yari yatangiye kuzahara kuko guhumeka byari bitangiye kumugora.

Abashinzwe ubuzima basubiyeyo, bagenda bavugana n’abana kuko nyir’ubwite we yari amerewe nabi, bamubwira ko nubwo ibisubizo bya COVID-19 bitaraboneka, bamujyana muri CHUK ahakirirwa indembe ndetse bahita bamushyira ku mwuka.

Kuwa 16 Mata 2020 ubwo yageraga CHUK yashyizwe ku mwuka kugeza tariki 18 Mata ubwo yajyaga i Kanyinya nabwo akiri ku mwuka. Kuwa 27 Mata 2020 nibwo yakuwe ku byuma bimufasha guhumeka.

Uwizeye yakomeje ati “Bafashe ibizamini babura indwara n’imwe, ku wa Gatanu bafata ibindi nabwo ntibagira icyo babona. Batangira kumpa ama ’antibiotique’ kubera ya nkorora. Baravuga ngo dutegereze ibisubizo bya COVID turebe, tumenye niba tuvura inkorora isanzwe cyangwa niba tuvura inkorora ifite aho yaturutse. Ibisubizo byabonetse nko ku wa Gatanu hagati ya saa kumi n’ebyiri na saa moya, nibwo babimbwiye [ko nanduye.]”

Ntazi uko yanduye

Uwizeye avuga ko ibisubizo byamutunguye kuko atumvaga ahantu yanduriye, ariko yikomeza avuga ko bishoboka ko wenda yandujwe n’umuturanyi cyangwa ahandi.

Nyuma nibwo bamubwiye ko n’abana be babiri banduye iyi ndwara, bo bahita bajyanwa i Kanyinya ahari ikigo kivura abanduye Coronavurus, we bamubwira ko bazamutwara nyuma y’umunsi umwe.

Avuga ko uretse ku wa 16 Werurwe ubwo yagiraga ibyago akajya gushyingura Nyirasenge, ari bwo yasohotse gusa.

Yakomeje ati “Uwanyanduje sindamumenya, n’abo nanduje ntabwo bahari, ni ukuvuga ngo nishyizemo ko nshobora kuba narakoze ahantu uwakoze nko mu mafaranga cyangwa ibindi bintu, kuba narayizaniwe n’undi muntu bishobora kuba bidashoboka, ahubwo wenda byarabaye mu ihererekanywa ry’ibintu cyangwa gukora ahantu hari virus.”

Byongeye, inzego z’ubuzima zapimye abaturanyi be benshi basanga ari bazima, ku buryo ibyavuzwe ko yanduje abantu benshi nawe atazi aho byaturutse.

Ati “Numvaga ibyo abantu bavuga, nkabifata nk’abaharabika bisanzwe, bimpa isomo ko hari aho ushobora kwita inshuti, wagera mu bintu bikomeye bakakwihakana.”

Yaguye mu kantu bamusanzemo Coronavirus

Uwizeye avuga ko nk’umubyeyi byabanje kumugora kwakira ibimubayeho, abanza kuvuga ngo nibura iyo yandura wenyine ariko abana be bagasigara, nubwo atigeze amenya uwinjije Coronavirus mu rugo.

Ati “Naravugaga ngo wenda njye nshobora guhangana nabyo, ariko umwana we, numvaga ko abana batarahita babyakira, ariko nshimira abana banjye ko babyakiriye vuba, ntabwo byabahungabanyije cyane bitewe n’uburyo uba waratoje umwana, ukanamusobanurira buri kimwe cyose.”

Nk’umubyeyi ngo byaramubabaje, ariko icyo yari afite gusa cyari ukwishyira mu maboko y’inzego z’ubuvuzi akaba arizo zikora ibyo zishoboye.

Yashinjwe ko yari afite akabari mu rugo

Iyo ugeze iwe mu rugo, ni mu nzu nto ifite intebe zo mu ruganiriro zuzuyemo, igizwe n’ibyumba bibiri byo kuraramo, ubwiherero n’igikoni byo mu nzu. Uwizeye avuga ko atigeze acuruza akabari mu rugo, ahubwo nawe yatunguwe abibonye mu itangazamakuru, akibaza uburyo byagiye hanze.

Ati “Aha nta kabari kabamo. Ikindi duturiye inzego z’ibanze. Niba inzego z’ibanze zitarabashije kubona ako kabari mu gihe cya GumaMuRugo yose, inzego z’umutekano na nyuma baje hano yaba poilisi n’igisirikare bose barahageze, kandi Minisiteri y’ubuzima yabyutse iteramo umuti, ntabwo bigeze bavuga ngo barebyemo ngo babone ko ibyo bikoresho by’akabari birimo.”

“Ikindi hari abavuga ko nafashwe, ntabwo nafashwe. Naripimishije ku bushake nyuma basanga naranduye, niko kuvuga bati dukurikije ko haba n’abandi bantu, reka tubapime. Ariko ni njye wagize ubushake bwo kwipimisha.”

Ni amagambo avuga ko ari ibihuha kimwe n’ibindi byakomeje kumuvugwaho.

Avuga ko inzoga n’iyo azigira zari kuba ari izo yakiriza abantu bibaye ngombwa, ariko ngo hari abavugaga ko bahaguze Heineken, nyamara atajya anazitunga iwe.

Yanamaganye amakuru yavugaga ko yicuruza, kuko afite ibikorwa by’ubucuruzi bimwinjiriza amafaranga ndetse anafite umuryango udaharanira inyungu urwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ahagarariye mu Rwanda.

I Kanyinya yakiriwe neza

Uwizeye avuga ko amaze kwimurirwa i Kanyinya avanwe muri CHUK yakiriwe neza, cyane ko ari we murwayi rukumbi wari urembye kugeza ubwo ashyirwa ku mwuka.

Yakomeje ati “Baratunguwe kuko ni njye murwayi wa mbere bari bakiriye urembye, abandi babakiraga bigenza, bameze neza. Babona banzanye ntabasha kugenda, ndimo kongererwa umwuka nyine, ariko bafite ikipe nziza cyane, iguhumuriza, bafite n’icyo nakwita gukorana nk’ikipe, ikorera hamwe, ku buryo bakwitaho bihagije.”

“Ku munsi nashoboraga gusurwa n’abaganga barenga batanu, kandi bose bagamije kugira ngo bashakire hamwe umuti w’uburyo nakira. Navuga ngo rwose i Kanyinya nahagiriye ibihe byiza cyane, nabonye icyo bita serivisi nziza zishoboka. Hari aho tujya tukinubira serivisi zaho, ariko ho nahabonye serivisi nziza rwose, bihita binyereka ko u Rwanda rwiteguye icyorezo kandi koko nta n’uwahahungabanira.”

Ibyo ngo ni ukuri kuko nubwo yinjiye mu bitaro arembye kurusha abandi, asohotsemo mbere ya bamwe yasanzemo kandi bo barajyanwe bameze neza.

I Kanyinya ngo umuntu bamuha icyumba cye, ariko Uwizeye yagize amahirwe ko umuryango we wari umwegereye, hakaba na televiziyo zibahuza ngo batitekerezaho cyane mu bihe bikomeye baba barimo.

Ikindi ngo ntibaba bemerewe gusohoka, havaga umuganga w’ibimenyetso bya Coronvirus hakaza undi utanga ubufasha bw’ubuzima bwo mu mutwe, abashinzwe ibijyanye n’imirirre n’ibindi, kugira ngo umubiri wiyubake.

Ati “Ushiduka umunsi warangiye utazi n’uko bigenze.”

Avuga ko nubwo yagiraga akazi kenshi, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nganmije Daniel yoherezaga intumwa ze kureba uko abarwayi bameze, ibintu Uwizeye avuga ko bidasanzwe.

Yakomeje ati “Byarandenze sinabona uburyo mbisobanura muri njyewe, byarandenze, banyitayeho mu buryo bushoboka bwose, kugeza ubwo bambwira ngo icyo ushaka cyose ukitubwire, igishoboka cyose turakigukorera ariko icyo dukeneye ni uko ukira kandi ugakira vuba.”

Byaramurenze amenye ko yakize

Abajijwe uko yakiriye kubwirwa ko yakize, Uwizeye yabanje kwitsa umutima.

Ati “Nabyakiranye ibyishimo byinshi, ndavuga nti Imana irakora koko, Imana irakora, n’abaganga barakora, ariko Imana yabakoreyemo nkurikije n’ibyari byavuzwe, abambitse, abagize gute, ndavuga nti Imana iriyerekana. Kandi ikibazo nagize njye nagiye ndembye, n’abaganga banyakiriye nibwo bwa mbere bari bakiriye umuntu urembye.”

Yakomeje ati “N’abaganga barishimye, ariko bishimye cyane umunsi bankuyeho umwuka, mpagurutse nijyanye, bumvise ari intsinzi kuri bo nabo kuko bari bakoze akazi katoroshye, bararaga amajoro bandeba buri kanya, banyitayeho, bahangayitse, baza kubona nteye intambwe.”

Ngo yumvaga umubiri we utaba urwanyije iyo virusi ako kanya kuko atumvaga ko yaba yorohewe, mu gihe hari abo yasanze i Kanyinya yabonaga badakira kandi nta bimenyetso bikomeye bagaragaza.

Agira inama abatarandura

Uwizeye avuga ko mbere yumvaga Coronavirus nko mu mahanga akabona ari indwara yica abantu umusubizo, ariko akurikije uburyo yitaweho, ari indwara ishobora kuvurwa igakira igihe umuntu abashije kugira abasirikare bahangana nayo.

Ubusanzwe ngo yarwaraga ibicurane bikamuca intege, ariko kubera ko yitaweho yabashije gukira.

Ati “COVID – 19 wabashije kubona ibimenyetso, ukitabwaho hakiri kare, urakira, ariko nanone yakurengeranye yakwica. Njye ni uko yangezeho wenda n’ingano yanjye, no guhumeka, itangira kwibasira ibihaha byanjye ntangira kubura umwuka, ariko nko ku bandi barwayi nagiye mbona, bo baza bameze neza, hari n’abo nabonye kugera kuri uyu munota barangije iminsi irenga 20 barimo hariya, bataragaragaza ikimenyatso na kimwe kandi bafite virusi ibagendamo.”

Avuga ko abantu bakwiye kwirinda iyi ndwara uko bashoboye kose bagakaraba intoki uko bishoboka, bakambara udupfukamunwa kandi bakirinda gukora aho babonye hose.

Ati “Ibyo kuvuga ngo kereka narahuye n’uyirwaye ntabwo bikora kubera ko COVID-19, hari umuntu uyandura akayigendana, virusi ayifite kandi atagaragaza ibimenyetso. Hari abo nasizeyo kandi ubona batagaragaza ibimenyetso, abantu bakaba bamwibeshyaho.”

“Niyo mpamvu tugomba kuba maso, noneho muri ibi bihe leta isa n’iyarekuye imirimo imwe n’imwe, ntiwirare wenda ngo ube wahura n’abantu benshi n’iki, ahubwo witwararike, wubahirize amabwiriza yose asabwa. Gukaraba intoki kenshi, kwambara udupfukamunwa n’izindi, wakumva ugize ikimenyetso, ukagira ubutwari bwo kubigaragaza kugira ngo upimwe, kuko ushobora kwibeshya ko ari inkorora isanzwe.”

Kugeza kuri uyu wa Gatatu umuntu umwe yasanganywe Coronavirus mu bipimo 866 byafashwe uyu munsi, bituma umubare w’abanduye mu Rwanda ugera ku 287, mu gihe abamaze gukira biyongereyeho 11 baba 164.

igicumbinews.co.rw