UR:Abanyeshuri baravuga ko amafaranga ibihumbi 5000 yongerewe kuri buruse ari nk’igitonyanga mu nyanja

Bamwe mu banyeshuri basoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri uyu mwaka, baravuga ko n’ubwo Guverinoma y’u Rwanda yongereye amafaranga atunga abanyeshuri igihe bari ku ishuri azwi nka buruse, inyongera y’ibihumbi 5 ari nk’igitonyanga mu Nyanja ugereranyije n’ibyo umunyeshuri aba akeneye ngo ashobore kubaho no kwiga neza.

Mu gihe ubusanzwe umunyeshuri wiga muri Kaminuza y’u Rwanda kuri buruse ya Leta yagenerwaga amafaranga ibihumbi 35 yo ku mutunga, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ayo mafaranga yongerewe akaba agiye kuva ku bihumbi 35 akagera ku bihumbi 40.

Ibi Minisitiri w’Intebe Dr Eduard Ngirente, yabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo bashyikirizaga impamyabushobumenyi abanyeshuri abanyeshuri barangije ibyiciro bitandukanye by’amashuri muri uyu mwaka.

Eduard Ngirente yagize ati:” twagiye dukora byinshi bitandukanye muri Kaminuza y’Urwanda birimo nko gutangira imishara y’abarimu ku gihe,twogereye kandi umubare w’amafaranga afasha abanyeshuri kubaho ava ku bihumbi 25000 agera ku bihumbi 35, ubu agiye kuba ibihumbi 40.”

N’ubwo Minisitiri w’Intebe Ngirente yatangaje ko ayo mafaranga agiye kwiyongera ariko, bamwe mu banyeshuri barangije amashuri yabo, bavuga ko n’ubundi akiri  make cyane bagereranyije n’ubuzima babagamo.

Izere Bota Bosco ni umwe mu barangije amasomo muri kaminuza y’u rwanda.

Aha aragaruka ku buryo yakoreshagamo amafaranga ya buruse yahabwaga, akabishingiraho avuga ko ibihumbi 5 byiyongeraho n’ubundi ari make ugereranije n’uko ibiciro bigaze ku isoko.

Izere Bota Bosco yagize ati:” byari bigoranye kubona ibintu nkenerwa mu  mafaranga ibihumbi 35, wishyuraga inzu agahita arangira kurya byasabaga kwiyambaza ababyeyi,ukambara ipantaro imwe gusa uko bayongera ni nako ubuzima bugenda buhenda, gusa kuba bayagize ibihumbi 40 inyongera mbi n’ibinyoro.”

Mugenzi we Munyemana Jean Baptiste, we ashima ko ubushake Guverinoma yagize bwo guhendura imibereho ya barumuna be bakiri ku ntebe y’ishuri, ariko na we akavuga ibihumbi 5 byiyongereye ku yo babonaga bigoye ko byagira impinduka igaragara bizana.

Munyemana Jean Baptiste yagize ati:”ubuzima bw’umunyeshuri wo muri kaminuza buragoye cyane iyo wicumbikira biragoye kuba mu mafaranga ibihumbi 35 rimwe na rimwe ababyeyi ntibadufasha kuko nabo nta bushobozi baba bafite ugasanga kuyabamo bigoye, gusa wa mugani wa mugenzi wanjye inyongera mbi n’ibinyoro.”

Ubusanzwe umunyeshuri wa kaminuza wigira kuri burusi ya Leta yahabwaga ibihumbi 25 byo kumutunga no kugura ibikoresho, ariko nyuma y’uko abanyeshuri ndetse n’Inteko Ishinga Amategeko bagaragarije ko ari makeya, muri Gashyantare umwaka ushize Guverinoma irayongera iyageza ku bihumbi 35.

Byitezwe ko muri uyu mwaka w’amashuri wa 2019-2020, azongera kuzamurwa akagezwa ku bihumbi 40, dore ko Minisitiri w’Intebe Ngirente, yavuze ko Inama y’Abaminitiri yo muri Gashyantare 2018 yari yagennye ko azongera kuzamurwa akava ku bihumbi 35 akagezwa ku bihumbi 40.

Athanase Munyarugendo@igicumbinews.co.rw