Undi muntu yishwe na Coronavirus mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko umuntu wa gatatu yitabye Imana azize icyorezo cya COVID-19. Uwitabye Imana yari Umusirikare w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) w’imyaka 51 y’amavuko wari mu butumwa mu mahanga, akaba ngo yari asanzwe afite ubundi burwayi.

Uyu musirikare yitabye Imana nyuma y’abandi babiri na bo bishwe na COVID-19 mu minsi ishize barimo Umupolisikazi w’imyaka 24 y’amavuko witabye Imana tariki 03 Kamena 2020, undi akaba yari Umushoferi w’imyaka 65 y’amavuko witabye Imana tariki 30 Gicurasi 2020.

Minisiteri y’Ubuzima yasobanuye ko uwo mupolisikazi yari mu butumwa bw’akazi mu mahanga, akaba ari na ho yanduriye Coronavirus, aza kugarurwa mu Rwanda amaze kuremba.

Ngo yahise yitabwaho n’abaganga ariko aza kwitaba Imana bitewe n’uko yari arembye cyane.

Naho uwo mushoferi wabaye uwa mbere wishwe na COVID-19 mu Rwanda, ngo yari atuye mu gihugu cy’abaturanyi, ahitamo gutaha mu Rwanda nyuma yo kuremba.

Icyo gihe Minisiteri y’Ubuzima yasobanuye ko uwo muntu wa mbere yitaweho n’abaganga mu kigo cyagenewe kuvura Coronavirus, ariko aza gupfa azize kwangirika imyanya y’ubuhumekero.

@igicumbinews.co.rw