Umwana w’imyaka 12 yatawe muri yombi akurikiranweho gukorera umukinnyi irondaruhu

Polisi yo mu Bwongereza yatangaje ko yataye muri yombi umwana w’imyaka 12 woherereje ubutumwa bw’irondaruhu rutahizamu wa Crystal Palace, Wilfried Zaha, yifashishije imbuga nkoranyambaga.

Umwongereza Wilfried Zaha ufite inkomoko muri Côte d’Ivoire, yatangaje ko yakiriye ubutumwa bumwibasira ku mbuga nkoranyambaga ku Cyumweru mbere y’uko ikipe ye ijya gukina na Aston Villa mu mukino yatsinzwemo ibitego 2-0.

Polisi yo muri Midlands y’Uburengerazuba yatangaje ko yataye muri yombi uwo mwana w’umuhungu wohereje ubwo butumwa.

Yagize iti “Twamenyeshejwe iby’ubutumwa butandukanye bwerekeye irondaruhu bwohererejwe umukinnyi w’umupira w’amaguru uyu munsi. Nyuma yo kububona no kubugenzura, twataye muri yombi umuhungu.”

“Twafashe umuhungu w’imyaka 12 ukomoka muri Solihull, yabaye afunzwe. Turashimira buri wese wagize uruhare ngo bimenyekanye. Irondaruhu ntirizigera ryihanganirwa.”

Umutoza wa Crystal Palace, Roy Hodgson na Premier League, batangaje ko ibyakozwe n’uwo muhungu w’imyaka 12 bidakwiye kandi atari ibyo kwihanganira.

Premier League yagize iti “Iyi myitwarire ntiyemewe na gato kandi dushyigikiye Wilfried Zaha mu kurwanya ibikorwa nk’ibi, n’ivangura mu buryo bwose.”

“Tuzakomeza gushyigikira abakinnyi, abayobozi, abatoza ndetse n’imiryango yabo bakorerwa ivangura rishingiye kuri internet.”

Abakinnyi bakina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza bapfukama mbere ya buri mukino mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Black Lives Matter, yo kurwanya irondaruhuru rikorerwa abirabura.

Wilfried Zaha apfukamye mbere y’uko Crystal Palace ikina na Aston Villa ku Cyumweru

Wilfried Zaha yohererejwe ubutumwa bw’irondaruhu n’umuhungu w’imyaka 12 binyuze ku mbuga nkoranyambaga

@igicumbinews.co.rw