Umwamikazi w’U Bwongereza yanduye Coronavirus

Ibiro by’Ingoro y’Ubwami bw’U Bwongereza(Buckingham Palace), kuri iki cyumweru byatangaje ko Unwamikazi w’U Bwongereza Elizabeth II yanduye Coronavirus.




Uyu mwamikazi w’imyaka 95 urimo kwishimira Imyaka 75 amaze ku Ngoma arimo kugaragaza ibimenyetso simusiga bya Coronavirus birimo inkorora gusa ngo azakomeza imirimo ye mu cyumweru kigiye kuza.

Itangazo rya Buckingham palace rikomeza rigira riti: “Azakomeza kwitabwaho anavurwa ariko anakurikiza amabwiriza yose yo kwirinda Coronavirus.”

Elizabeth II yanduye Coronavirus nyuma yuko yari yarikingije inkingo eshatu.

Ni mu gihe kandi ubuzima bwe butari bwifashe neza kuva mu mwaka ushize ubwo abaganga bamubuzaga kujya cyane mu ruhame.

Byarushijeho gukomera ubwo mu minsi ishize yari yasabwe kwishyira mu kato nyuma yaho bamwe mu bo mu muryango bari banduye Coronavirus.

Umuhungu we igikomangoma Charles, unahabwa amahirwe menshi yo kumusimbura, mu minsi 10 ishize hatangajwe ko yanduye Coronavirus ku nshuro ya kabiri dore ko icyaduka mu kwezi kwa Gatatu 2020 nabwo yayirwaye, ni mu gihe nyuma gato ku wa mbere w’iki cyumweru dusoje Umugore we Camilla nawe yanduye Coronavirus.



@igicumbinews.co.rw