Umuyobozi wa Liverpool ari kwicinya icyara kubera uburyo ikomeje kwitwara neza

Liverpool iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona y’Ubwongereza aho irusha amanota 22 City iri ku mwanya wa kabiri, iyi kipe kandi yazamutse mu matsinda ya Champions League iyoboye itsinda, yageze no mu cyiciro cya gatanu cya FA Cup.

Ibi byose nibyo byatumye uyoboye Liverpool avugako ari ukwicinya icyara, yagize ati:“ndi kwicinya icyara, ariko ntakintu twari twakora, nkuko Klopp yabivuze ntacyo twari twageraho, hazaba igihe cyo kwishima birenze ubwo umwaka w’imikino uzaba urangiye gusa sinkeka ko ibyo twakoze bizongera kuba vuba.”

Nkuko Jurgen ahangayitse niko Werner ameze aho yagize ati:“nubwo Liverpool iri imbere ya Guardiola ariko ntago tugomba kwirara.”

Kuri ubu Liverpool ikeneye intsinzi esheshatu mu mikino 13 isigaye, igatwara igikombe cya shampiyona y’abongereza baheruka gutwara mu myaka 30 ishize.

DUKUNDANE  Ildephonse/igicumbinews.co.rw