Umutoza wa Gicumbi FC Banamwana Camarade arashinjwa kuzana uburozi ku kibuga

Umutoza w’ikipe ya Gicumbi FC, Banamwana Camarade yamaze kuregwa n’abashizwe umutekano kuri Stade Regional i Nyamirambo bo muri kompanyi ya Intersec Security nyuma y’uko amennyeho umwe muri bo umwanda bari bamwangiye kumena mu rwambariro rwa Gasogi United bari bagiye guhura(juju yari kumufasha gutsinda Gasogi).

Ibi byabaye ku mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2019-2020 wabaye ku munsi w’ejo ikipe ya Gasogi United yari yakiriyemo Gicumbi FC kuri Stade Regional i Nyamirambo, ikaza no kuyitsinda 1-0.

Mbere y’uyu mukino habaye gushyamirana cyane hagati y’abashinzwe gucunga umutekano ku kibiga cya Regional ndetse n’umutoza wa Camarade(usanzwe ari umutoza wungirije ariko akaba atoza iyi kipe nk’umutoza mukuru kuko umukuru yamaze gutandukana n’iyi kipe).

Cammarade ku giti cye ngo yashatse kwinjira mu rwambariro rwa Gasogi United afite ibintu mu gacupa binuka cyane(juju cyangwa ubyite uburozi), baramubuza niko kugira umujinya abimena kuri umwe mu bashinzwe umutekano kuri iki kibuga.

Uyu mugabo wabimenweho witwa Athanase nk’uko yabitangarije ISIMBI, yavuze ko nyuma y’uko bamwangiye kwinjiramo ngo abimenemo, yahise agira umujinya abimumenaho.
Yagize ati“ntakubeshye sinzi ibyo ari byo, byanukaga cyane, twanze ko abimenamo abimenaho, ahantu hose hahise hanuka.”

Yakomeje avuga ko nk’abashinzwe umutekano ba kompanyi ya Intersec Security ikorera ku kibuga cya Regional, bahise bishyira hamwe bandikira kompanyi yabo basaba ko yabatangira ikirego muri polisi uyu mugabo agakurikiranwa.
Yagize ati“twishyize hamwe uko dukorera hano twandikira kompanyi yacu tuyisaba ko yadutangira ikirego kuko twahohotewe.”
Uretse ibi bintu byari mu gacupa bimeze binuka, bari bafite ibindi bintu byari byizingiye ku duti nabyo utamenya ibyo ari byo.

Ikibazo cyo kwizera ingufu z’amarozi muri ruhago y’u Rwanda gikomeje kugenda gifata indi ntera, mu minsi yashize nibwo umukinnyi wa APR FC, Buteera Andrew yatangaje ko hari abakinnyi n’abatoza babikoresha kandi bakanizerera muri izi mbaraga.

Nizeyimana Mirafa ukinira ikipe ya Rayon Sports, mu kiganiro yagiranye nk’ikinyamakuru ISIMBI, yemeje ko hari abakoresha uburozi kuko bizera ko hari icyo mu kubona intsinzi.
Nyamara n’ubwo bikoreshwa rimwe na rimwe bikajya hanze, nta muntu urabihanirwa n’ubwo perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Rtd. Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene yigeze gutangariza itangazamakuru ko hari ibihano byashyizweho kubakoresha amarozi.
Urestse kwica umupira binatanga isura mbi kuri ruhago y’u Rwanda. Uretse ibyo, burya ngo uwiba ahetse aba abwiriza uwo mu mugongo, nibikomeza gutya ni umuco utari mwiza abakiri bato bazakuruna bumvva ko hari icyo bifasha.

Uduti dusezeho ibintu ndetse n’ibyo bivugwa ko yateye umusifuzi

Source:Isimbi rw

@igicumbinews.co.rw