Umushoferi wari utwaye Bus irimo abagenzi yayiparitse k’uruhande rw’umuhanda ahita asinzira arapfa

Umushoferi utaramenyekana imyirondoro  wari itwaye Bus nini ya Company Link Bus yo muri Uganda, ubwo yari mu rugendo atwaye abagenzi yageze ahitwa Kasese aparika imodoka k’uruhande rw’umuhanda ahita asinzira. Abagenzi bamutegerejeho gake bakeka ko arimo kuruhuka babonye atinze baramukangura basanga yapfuye.

Bahise batabaza Polisi imujyana kwa Muganga, kugeza ubu ntiharamenyekana intandaro y’urupfu rwe ariko abagenzi bari muri iyo Bus barimo kuvuga ko bakeka ko yaba yishwe n’umunaniro.




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: