Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi wamaganye ihirikwa ry’ubutegetsi muri Myanmar

Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi (EU) kuri uyu wa Mbere wamaganye ihirikwa ry’ubutegetsi muri Myanmar, usaba ko abafunzwe muri icyo gikorwa barekurwa kandi hakubahirizwa amahame ya demokarasi.

 

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere igisirikare cyahiritse ku butegetsi Umuyobozi Mukuru Aung San Suu Kyi arafungwa ndetse na benshi mu bari mu buyobozi bwe barafungwa. Ubuyobozi bwahawe umukuru w’igisirikare Min Aung Hlaing.

Abayobozi b’ibihugu birimo U Bubiligi, u Bufaransa n’u Budage banenze iryo hirikwa ndetse basaba ko abayobozi bafunzwe bose barekurwa.

Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sanchez yasabye ko abatawe muri yombi barekurwa byihuse kandi bigakorwa mu buryo bwa Demokarasi.

Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa by’ububanyi n’Amahanga muri EU, Josep Borrell ndetse na Perezida wa Komisiyo ya EU, Ursula von der Leyen bamaganye icyo gikorwa cya gisirikare.

EU ni igihugu cya gatatu gikorana ubucuruzi bwinshi na Myanmar ndetse hari inyoroshyo zari zarashyizwe ku bicuruzwa biva muri Myanmar bijya muri EU. Birashoboka ko hashobora gufatwa ingamba zirimo kuvanaho izo nyoroshyo.

Mu 2018, EU yashyiriyeho abasirikare bakuru muri Myanmar ibihano ibashinja uruhare mu bwicanyi bwakorewe abayisilamu bo mu bwoko bw’aba-Rohingya. Hari n’ibihano icyo gihugu cyafatiwe kubera ubwo bwicanyi.

EU yagiye ishinja Aung San Suu Kyi kutagira icyo akora ngo yamagane ubugizi bwa nabi igisirikare cye cyakoreye aba-Rohingya.

Suu Kyi, wahawe igihembo cyitiriwe Nobel kubera inkundura yarwanye aharanira uburenganzira bwa muntu mbere yo gutorwa, umwaka ushize yabujijwe kuzongera kugaragara mu birori bya EU byo guhemba abaharaniye uburenganzira bwa muntu.

Abasirikare bagaragaye mu mihanda minini n’ahari ibigo bikomeye bya Leta mu murwa mukuru Naypyitaw

@igicumbinews.co.rw