Umuryango wa Perezida Kagame uri mu byishimo nyuma y’uko abuzukuru be 2 bagiriye isabukuru y’amavuko ku munsi umwe

Umuryango wa Perezida kagame uri mu byishimo nyuma y’uko abuzukuru be babiri b’abakobwa bagiriye isabukuru icyarimwe, kuri uyu wa Gatatu  Tariki ya 19 Nyakanga 2023.

Aba bakobwa ba Ndengeyingoma Bertrand na Ange Kagame, umwe witwa Anaya Abe Ndengeyingoma yujuje imyaka itatu kuko yavutse Tariki ya 19 Nyakanga 2020 naho Amalia Agwize Ndengeyingoma avuka Tariki ya 19 Nyakanga 2022, we akaba yujuje umwaka umwe.



Ubutumwa Ange Kagame yacishije k’urukuta rwe rwa Twitter, yashimye Imana ku kuba abakobwa be bagize isabukuru ku munsi umwe, umwe akuzuza imyaka 3 undi 1. Avuga ko abana be ari impano z’agaciro Imana yamuhaye.

Kuri uyu wa kane Tariki ya 20 Nyakanga, Perezida Kagame, yasangije ifoto abamukurikira k’urukuta rwe rwa Twitter, ari kumwe n’abuzukuru be babiri, avuga ko yishimanye nabo ku isabukuru yabo y’amavuko.

@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: