Umunyamakuru yakatiwe gufungwa imyaka 3 azira gutara inkuru ku myigaragambyo

Urukiko rwo muri Algeria rwakatiye umunyamakuru Khaled Drareni imyaka itatu y’igifungo azira gutangaza inkuru ku myigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Uyu mugabo w’imyaka 40 y’amavuko, yagejejwe imbere y’urukiko ahamwa n’ibyaha birimo ibyo “guhungabanya ubumwe bw’igihugu” ahanishwa igifungo cy’imyaka itatu muri gereza n’ihazabu y’amadori 400.

Ni nyuma yo gutangaza amakuru ajyanye n’imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi iri muri iki gihugu kuva muri 2019.

Iyi myigaragambyo yatangiye mu mwaka ushize ubwo itsinda riharanira impinduka muri Algeria rizwi nka Hirak ryamaganaga Perezida Abdelaziz Bouteflika, rimushinja kuba umunyagitugu. Igitutu cy’abigaragambya cyatumye Bouteflika afata umwanzuro wo kwegura, ava ku butegetsi.

Amatora yabaye mu Ukuboza nyuma yo kwegura kwe, yegukanywe na Abdelmadjid Tebboune wahoze ari Minisitiri w’Intebe ku butegetsi bwa Bouteflika.

Uyu muperezida mushya, ntiyabaniye neza abigaragambya kuko bakomeje kuvuga ko nta tandukaniro hagati y’ubutegetsi bwe n’ubw’ uwo yasimbuye. Ibi bihabanye n’ibyo bari bamwitezeho ko azumva ibitekerezo byabo.

Amnesty International muri Kamena yatangaje ko ibyo uyu muperezida yari yasezeranyije abaturage byo kumva abigaragambya bisa n’ibitazashoboka, nyuma y’uko 500 muri bo bari bamaze gufungwa.

Khaled Drareni abinyujije mu mashusho yoherereje urukiko ku wa 3 Kanama 2020, yagize ati” Icyo nakoze ni ugutanga amakuru ku bikorwa byose by’abigaragambya kandi ni zo nshingano zanjye nk’umunyamakuru.”

Drareni asanzwe akorera urubuga rwa Casbah Tribune ndetse na Televiziyo y’Abafaransa, TV5.

Uyu si uwa mbere ufunzwe azira iyi myigaragambyo. Mu kwezi gushize umunyamakuru Ali Djamel Toubal yakatiwe amezi 15 nyuma yo kugaragaza amashusho y’abapolisi bagirira nabi abigaragambya.

Yakatiwe gufungwa imyaka itatu azira gutangaza inkuru ku myigaragambyo
@igicumbinews.co.rw