Umugore yataye umugabo asiga abana 3 kubera ubukene

Umugore wo mu karere ka Kafue, mu mujyi wa Lusaka, mu gihugu cya Zambia yaburiwe irengero asiga umugabo we n’abana. Ubwo umugabo we Frederick Kamuti yavaga mu kazi ku itariki ya 3 Werurwe 2023, yageze mu rugo asanga umugore we Annety Siamudyansi adahari abana batatu babyaranye bari bonyine.



Uyu mugore birakekwa ko yahunze urugo kuko yaburanye n’imyenda ye yose. Umugabo we yagerageje guhamagara mu muryango we n’inshuti zabo n’abavandimwe bamubwira ko atigeze aza kubasura. Kugeza ubu ntawuramenya akanunu ke.

Bamwe mu buturanyi b’uyu muryango bakeka ko uyu mugore yahunze urugo akajya kubana n’undi mugabo bitewe n’ubukene bwari bubugarije kuko mbere y’uko agenda yajayaga avuga ko nabona umugabo ufite amafaranga azata urugo akamusanga.



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: