Umugabo yatawe muri yombi azira gusambanya umukobwa we w’imyaka 12

Umugore ufite umwana w’umukobwa w’imyaka 12 wo mu mujyi wa Lusaka, mu gihugu cya Zambia, yavuze ko umuryango we uri mu gahinda ndetse wanumiwe nyuma yuko umugabo asambanyije umukobwa babyaranye.

Uyu mugore n’agahinda kenshi yabwiye ZNBC ko  kugeza n’ubu atarayimvisha amahano yakozwe n’umugabo we. Yavuze ko yahukanye umwaka ushize asiga umwana we w’umukobwa arerwa na se kuko yashinjaga umugabo we ko iyo bajyaga gukora amabanga y’urugo yamutingaga.

Yakomeje avuga ko aho agarukiye mu rugo yasanze umugabo we asigaye asambanya umukobwa wabo w’imyaka 12. Amaze kubigenzura ndetse n’umwana akemera ko se yabikoraga, uyu mugore yahisemo kutabiceceka yitabaza Polisi. Kuri ubu uyu mugabo akaba yatawe muri yombi.

@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: