Abagabo 8 b’ibigango bahondaguye abanyamakuru ba Yongwe TV bari bari mu kazi

Ubuyobozi bwa Yongwe TV, buravuga ko abagabo 8 b’Ibigango bakorera urwego rw’abikorera mu karere ka Bugesera, bakubise abanyamakuru babo ubwo bari bari mu kazi.

Ni mu butumwa ubu buyobozi bwacishije k’urukuta rwa Twitter, buvuga ko ibi byabaye kuri uyu wa mbere Tariki 15 Gicurasi 2023, nyuma y’uko abo bagabo bari babyukiye mu gikorwa cyo kwaka abacuruzi bo mu Murenge wa Rilima amafaranga angana n’ibihumbi 20, utayatanze agafungirwa ibikorwa bye.

Ngo babwiraga abaturage ko ayo mafaranga kuyatanga ari itegeko ry’intara y’Iburasirazuba. Nyamara Abaturage bavuga ko batigeze baganirizwa kuri icyo gikorwa. Ubwo batangazaga iyi nkuru umunyamakuru wari wakubiswe yari arimo kwitabwaho n’abaganga.

@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: