Umugabo yakoranye ubukwe n’abakobwa bane




Abakoresha imbuga nkoranyambaga bacitse ururondogoro nyuma yuko, umugabo w’umuherwe w’umucuruzi wo muri Gabon, witwa Mesmine Abessole uzwi ku kabyiniriro ka Kether De Bonegere, akoze ubukwe n’abagore bane, mu birori by’akataraboneka.

Mesmine Abessole yakoranye ubukwe n’abagore bane barimo Madeleine Nguema, Prisca Nguema, Nicole Mboungou, Carene na Slyvania Aboghet, bakoze ibirori by’agatangaza byitabiriwe n’abashyitsi benshi.



Gushaka abagore benshi bikunda gukorwa cyane  ku mugabane w’Afurika aho ibihugu byinshi bikibifata nk’umuco, gusa uyu mukire yashatse guca agahigo ko kubashakira icyarimwe kugirango azandikwe mu gitabo cyitwa “Guiness de Records”, cyandikwamo abantu bakoze udushya.

Yakije umuriro ku mbuga Nkoranyambaga 

Abakoresha imbuga nkoranyambaga ziganjemo urwa Twitter, byumwihariko abo muri Gabon, bagiye bahuriza ku kuvuga ko uyu mugabo yemeye gukora ubukwe n’abagore bane kuberako yari yarananiwe guhitamo umwe kuko bose abakunda.

Abandi bakavuga ko bariya bagore bemeye  kubana na we kuberako bari bakurikiye umutungo afite.



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: