#Tour du Rwanda 2021: Alan Boileau yegukanye Etape ya 2

Umufaransa Alan Boileau niwe wegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2021(Photo: IGIHE)

Umufaransa Alan Boileau w’imyaka 21 ukinira B&B Hotels yitabiriye Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere, yegukanye agace ka kabiri kasorejwe i Huye nyuma yo guhagurukira i Kigali ku ntera y’ibilometero 120,5 kuri uyu wa Mbere.

Muri iri siganwa ryahagurukiye imbere y’inyubako ya MIC mu Mujyi wa Kigali, rigasorezwa imbere y’ishami rya COGEBANQUE i Huye, Alan Boileau yakoresheje amasaha atatu, iminota irindwi n’amasegonda 14.

Umukinnyi wabaye uwa kabiri akanambara umwenda w’umuhondo ni Umunya-Colombia Umba Lopez Abner Santiago wa Androni Giocattoli wasizwe amasegonda atandatu, ariko na we arusha abiri igikundi cy’abakinnyi 22 barimo na Sanchez Brayan Vergara (Medellin) wari wambaye umwambaro w’umuhondo, aho yabaye uwa gatatu uyu munsi.

Umunyarwanda waje hafi ni Uhiriwe Byiza Renus (Team Rwanda) wakoresheje amasaha atatu, iminota irindwi n’amasegonda 22, aba uwa 20 mu gihe Mugisha Samuel wa 26, yasizwe amasegonda 36 na Alan Boileau.

Tour du Rwanda 2021 izakomeza ku wa Kabiri tariki ya 4 Gicurasi 2021 hakinwa agace ka gatatu kazahagurukira i Nyanza kerekeza i Gicumbi ku ntera y’ibilometero 171,6.

Kanda hasi umenye Uko isiganwa ryagenze: