Rwanda: Umutoza yahagaritswe ashinjwa ubutinganyi




Nyuma yuko hagaragaye amakuru avuga ko umutoza w’ikipe ya United Stars yo mu karere ka Ruhango ashobora kuba atinga abakinnyi atoza byatumye ubuyobozi bw’ikipe buba bumuhagaritse by’agateganyo.

Nkuko bigaragara mu ibaruwa Igicumbi  News, yaboneye kopi yandikwiye umutoza Mushimiyimana Eric, utoza United Stars yo mu Kabagari mu Ruhango ikina mu cyiro cya kabiri cy’umupira w’amaguru mu Rwanda, igaragaza ko uyu mutoza yahagaritswe ku mirimo ye y’ubutoza yari asanzwe akora ashinjwa ubutinganyi.

Iyi baruwa igira iti: “Bwana Mushimiyimana Eric, mu izina rya komite nyobozi ya United Stars FC Ruhango, Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku kibazo ukekwaho cy’ubutinganyi kidahesha icyubahiro ikipe nawe ubwawe kandi bikaba bikomeje guteza umwuka utari mwiza mu bakinnyi, turagirango tukumeshe ko ubaye uhagaritswe by’agateganyo”.



Ubuyobozi bwa United Stars FC Ruhango, buvuga ko nyuma yo kugezwaho impungenge za bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe biri mu byatumye uyu mutoza ahagarikwa by’agateganyo gutoza ndetse bikaba byanagaragaraga ko United Stars FC Ruhango, itarimo kwitwara neza mu ntangiriro za shampiyona y’icyiro cya kabiri hano mu Rwanda.

United Stars FC, iri kumwe na Vision FC, Espérance FC, UR FC na Vision  Jeunesse Novelle FC.

Uyu mutoza yari amaze gutoza imikino ibiri mu itsinda C, aherereyemo umwe yatsinzwe na UR FC 2-1  anganya undi na Espérance FC.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: