Rwanda: Madamu Viviane wari warabitswe ko yishwe na Coronavirus yayikize

Urwandiko rwa RBC rwerekana ko Viviane yakize Coronavirus

Tariki ya 17 Mata,2020 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko icyo gihe mu barwayi bari babonetse banduye Coronavirus harimo n’umutu wari warashinze akabari iwe mu rugo.

Amakuru nyuma yakomeje gukwirakwira ku mbugankoranyambaga ndetse n’ibinyamakuru bitandukanye yavugaga ko uwo muntu ari umudamu witwa Uwizeye Viviane usanzwe atuye mu Gatenga mu mujyi wa kigali.

Nyuma y’icyumweru kimwe hongeye gusohoka ibindi bihuha bivuga ko uyu Mudamu Coronavirus yahise imuhitana gusa inzego z’Ubuzima zarabinyomoje zivuga ko ameze neza kandi arimo kugenda yoroherwa.

uyu mugore w’imyaka 36,Tariki 18 Mata 2020 nibwo yageze ku kigo nderabuzima cya Kanyinya ahavurirwa abarwayi ba Coronavirus.

Kuri uyu wa Gatatu Igicumbi News yabonye kopi y’urwandiko rwa RBC igaragaza ko yapimwe bwa nyuma tariki ya 9 Gicurasi 2020 bagasanga atakirwaye Coronavirus.

Nubwo uru rwandiko ruterekana igihe azasohokera mu bitaro,Amakuru agera ku Igicumbi News avuga nta gihindutse k’u gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu 13,Girusi 2020 baramusezerera bitaro akajya mu rugo.

Viviane yari yagaragaye arembye

Inkuru bijyanye:

Ifoto y’Urwibutso: Viviane wari warabitswe ko yishwe na Coronavirus yakize asohotse mu bitaro

BIZIMANA Desire/Igicumbi News