Rulindo: Uko Gategura yoroza inkwavu abana b’aho atuye

Umusaza witwa Gaterura ari mu kigero cy’ imyaka 60 y’amavuko , asobanura ko kugira umutima wo gufasha abaturage batishoboye bidasaba kuba ufite ibya mirenge, ndetse ko kubikora ari uko abantu runaka babigusabye mu gihe babona ko wifite, iyo ubikoze muri ubwo buryo akenshi biba bitanaguturutseho.

Gategura Leonidas ni umusaza uri mu kigero cy’ imyaka 60, atuye mu murenge wa Kisaro mu kagari ka Kamushenyi, muri Rulindo, afite umugore n’ abana batandatu, akora umwuga wo korora Inkwavu mu buryo bw’ umwuga, ndetse akorora inka n’ inkoko.




Gategura mu mudugudu atuyemo, bamutoreye kuba uMutwarasibo , akaba ayobora isibo yitwa ya Kamushenyi , avuga ko byaturutse ku mpamvu zo gukundwa n’ abaturage kuko agerageza gusangira n’ abanyeshuri bato, akaboroza kugira ngo bashishikarire umwuga wo korora, bakamugarurira urukwavu nyuma y’ uko rubyaye, bagasigarana utwana twarwo ku buntu.
avuga ko kuva cyera yumvaga yagerageza gusangira n’ abandi kandi ko bitamubujije kubaho neza, gusa agasaba abifite byibuze gutanga akazi ku bantu babona ko batishoboye ,aho gukomeza gutanga akazi ku bantu baziranye kandi banafite ubushobozi.

Gusa akavuga ko kugira umutima wa kimuntu binakwiye kuko hari n’ igihe ubyimana ukanga gutanga ukabisiga mu gihe runaka nawe utabyishimyemo nkuko wabitekerezaga, nubwo ntawakwifuriza undi kubisiga gusa bikaba ari ibintu bikunda kugaragara mu buzima busanzwe.

Avuga kandi ko guteza imbere abo urusha ubushobozi bidasobanura ko ari ugusesagura cyangwa ko amafaranga n’imitungo yawe bigabanuka ukaba wasusubira inyuma, anenga abahora bamena ibyo kurya ku marembo yabo mu gihe abandi baba benda kwicwa n’ inzara kandi baturanye.

Anenga abifite birengagiza imiryango yabo ndetse n’ abaturanyi babo.



Agira ati: “hari imiryango ikennye kandi hakaba nubwo usanga muri abo bakennye aribo banagize uruhare kugira ngo urusheho gutera imbere ariko bakirengagizwa, gusa dusaba buri umwe wifite kugira umutima wa kimuntu, akimakaza gahunda ya ngira nkugire muturanyi tugeraneyo, isobanura gufashanya mu baturanyi tugendeye ku bushobozi, intero ikunzwe gukoreshwa n’akarere ka Gicumbi, ngo naho kubaho utavugisha n’ umuturanyi ntago byari bikwiye”.

Gategura uri gusaba abantu kugira umutima wa kimuntu, yatangiye korora inkwavu muri 1996, avuga ko n’ubwo yorora inkwavu aribwo bushobozi afite, gusa ko yagerageje koroza abana inkwavu ku kigo cy’ amashuri cya G.S Rubona akabaha inkwavu 60 aziha abanyeshuri babaye aba mbere ndetse n’ ababaye aba nyuma, uyu musaza yanatanze inkwavu 12 ku ishuri rya G.S Muhihi ku banyeshuri babaye aba mbere.

Uyu musaza avugwaho gutanga inkwavu ku ishuri rya G.S Murama zigera kuri 42, ndetse akanatanga inkwavu 20 ku bana biteje imbere mu karere ka Gicumbi, gusa ko kubikora atari uko afite byinshi kuko we ubwe afite inkwavu zitarenze 80, ahubwo ko ashimishwa n’ uko hari abantu bamwishimira bamwita umubyeyi wabo, mu rwego rwo kubana mu rukundo.

Ubuyobozi bw’ umurenge buramuzi
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kisaro Kabayiza Alicade avuga ko uyu muturage amuzi , ndetse ko yamusuye iwe rugo aho akorera ubworozi bw’ inkwavu, gusa ko nk’ubuyobozi bashyigikiye ibikorwa bye byo koroza abaturage, ndetse ko bari gutegura uburyo bashobora kuzamushakira inkwavu z’ impfizi za kijyambere nga abangurire izo afite, hagamijwe ko ubworozi bwe burushaho gutera imbere anabonereho kuzamura abanyeshuri.



Agira ati: “Gategura ndamuzi ndetse naranamusuye, afite ubworozi bw’inkwavu zisanzwe twari twashatse no kugira ngo dufatanye , tuzivugurure zigire icyororo cyigezweho, yakundaga kujya no guha inkwavu mu ishuri rya G.S Rubona no mu bindi bigo.

Ati: “Kuko twabonaga ko agira igitekerezo cyo kujya no mu bindi bigo, turateganya kuzamufasha tukamuhuza n’ umuntu worora kijyambere, afashe n’ abandi banyeshuri, ubushize nari namuhaye n’ amabati ngo yagure ibiraaro bye, namara kubyagura nzamuha amasekurume abiri ya kijyambere yoroza ,abangurire izo asanzwe afite”.

Twagerageje kwegera bwamwe mu baturage b’akagari ka Kamushenyi ngo tumenye niba uyu Gategura bamuzi, uwitwa Nyiraneza Claudine, agira ati: “Hano bamuziho gusabana n’ abantu nta makimbirane, ndetse kuba akunda no guha inkwavu abaturage bituma hari abamukunze by’ umwihariko”.

Byanzekuma Jean Paul nawe waganirije umunyamakuru wa Igicumbi  News avuga ko nta muntu wapfa kuvuga ko bagiranye amakimbirane mu kagari.



Ati: “Iyo umuntu ari umunyamahoro, akamenya no gusangira n’abandi utwo afite, ntawutamukunda, Gategura rero nicyo bamutoreye”.

Uyu mworozi worora inkwavu zitari iza kijyambere, avuga ko aramutse abonye ubushobozi yakorora iza kijyambere, gusa ko kubera amikoro ahenze yo kugura iza kijyambere atarageraho ku bushobozi bwo kuzigura, akomeje gukora kandi ko bitazamubuza kubana n’ abaturage neza, mu gihe agitegereje n’inkunga y’ umurenge.

Gategura agira ati: “Ubushobozi bwanjye mba mfite mba ngira ngo n’ abandi wenda babirebereho, ntago ndabasha korora iza kijyambere, kuko urukwavu rumwe rw’imfizi rwa kijyambere rugura ibihumbi 25, birasaba ubushobozi kuko izo norora rumwe ntirurenza 3000 Frw, nimbona amasoko y’abazigura cyangwa uko nakorora iza kijyambere , nazo najya nzoroza abaturanyi kuko gutanga bimwe mu byo ufite bitabuza umuntu kubaho.

Asoza anenga abafite ubukungu ariko bakarangwa n’ umuco wo kwikubira, avuga urugero rwo kubona umuntu atunga ibinyabiziga bitanu, akagenda mu muhanda anyuze ku muturanyi we kandi ngo ariwe muzimyamuriro nta mutware bajya mu cyerecyezo kimwe, ngo biba bimeze nk’aho bisekeje, gusa ko kuriwe yumva ko kubana biruta byose.

Inkwavu Gaterura yoroza abanyeshuri

Agira ati: “Icyo ufite ujye ugerageza, nko kubona umuntu ufite imodoka zirenga eshanu atabasha gutwara n’umuturanyi kandi abona ko ari kugenda n’ amaguru, biba bisa nkaho bisekeje, kwikunda ntago ari byiza , bose ndabakangurira kugira umutima wa kimuntu ,nkandi gufashanya ntibisaba kuba ufite ubushobozi buhambaye”.



@igicumbinews.co.rw

kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: