Gicumbi: Umugore yatemye mugenzi we nawe ashaka kwiyahura bapfa amarozi

Kuwa kane w’icyumweru gishize, Tariki ya  16 Ugushyingo 2023,  mu Mudugudu wa Rukereza, akagari ka Murama, Umurenge wa Byumba, mu karere ka Gicumbi, humvikanye inkuru y’uwitwa Nyiramajyambere Chantal w’imyaka 34 y’amavuko wahamagaye umuturanyi we witwa Mukandori w’imyaka 52 y’amavuko ngo aze iwe baganire amwinjiza mu nzu aricara undi nawe ajya mu cyumba maze azana umuhoro amutema mu mutwe no k’urutugu, nawe ahita ajya kwiyahura mu bwiherero.

Amakuru Igicumbi News yamenye avuga ko umudamu baturanye witwa Uwambajimana Josiane yahise ahagera akimara kubyumva aratabaza maze abaturage baratabara batwara uwakomeretse ku kigo nderabuzima cya Ruhenda naho undi wiyahuye nawe azagukurwamo atarapfa ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Byumba.



Umwe mu baturanyi b’uyu muryango yabwiye Igicumbi News ko ubu bushyamirane bwaba bwatewe n’amarozi. Ati: “Mu buzima busanzwe bari babanye neza ariko ikintu bapfa ngo n’utuntu nyine tw’uburozi ngo ashobora kuba yaramubwiye ngo aroge umuntu nyine bikarangira we atabishoboye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Théoneste, yabwiye Igicumbi  News ko uyu mugore koko yatemye mugenzi we nawe agashaka kwiyahura ariko ntapfe.

Ati: “Umugore yahamagaye mugenzi we w’inshuti ye bari basanzwe baturanye ageze mu rugo baricara baraganira ajya mu Cyumba, afata umuhoro aramutema k’urutugu no mu mutwe hanyuma amaze kumutema nawe aragenda yijugunya muri WC”.

“Icyo abaturage bakoze rero hari umudamu umwe wahageze arimo ataka undi yagiye aziko yamwishe umuturanyi wahageze rero abatabaye aratabaza biba ngombwa ko abaturage bajyana umuntu kwa muganga abandi basigara barwana no kuvana undi muri WC nawe bamujyana kwa muganga”.



“Uwatemye mugenzi we ari kuri sitasiyo ya RIB kugira ngo akurikiranwe hanyuma undi aracyari kwa muganga aracyarwaye nabo rero bombi uko ari babiri ntawe utangaza icyo bapfuye bivuze ngo Icyo bapfuye kiri hagati yabo bombi uko ari babiri dutegereje ko umurwayi azagira icyo atangaza akajya no gutanga ikirego kugira ngo nibura niba Hari n’icyo bapfaga akitubwire”.

Gitifu yakomeje avuga ko abaturage bagomba kwirinda gukinisha umuhoro ndetse no gukubita no gukomeretsa kuko bishobora gutera urupfu kandi bakirinda no kwihanira ahubwo ko habaye hari ikibazo bajya begera ubuyobozi bukabafasha ndetse bukanabagira inama amategeko akubahirizwa ikindi kandi bakirinda no kwiyambura ubuzima .

Uwatemwe akomeje kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Byumba.



Evariste NSENGIMANA/ IgicumbiNews

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: