Rayon Sports yasubiye mu gikombe cy’amahoro

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwatangaje ko bwasubiye mu gikombe cy’amahoro cya 2023, nyuma yuko bwikuyemo kubera umukino wagombaga ku bahuza na Intare FC wari wasubitswe bitunguranye mbere y’amasaha abiri kugirango utangire.

Ibaruwa isohotse kuri uyu wa Gatanu Tariki 10 Werurwe 2023, yasinyweho na Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele, bigaragara ko yari ayandikiye FERWAFA ivuga ko nyuma y’ibiganiro ubuyobozi bwa Rayon Sports bwagiranye n’ubwa FERWAFA bashimye ibiganiro bagiranye.



Iyi baruwa ikomeza igira iti: “Tubandikiye tubamenyesha ko Rayon Sports yemeye gusubira mu gikombe cy’Amahoro cya 2023.”

Rayon Sports yari yikuye mu gikombe cy’amahoro ishinja FERWAFA guhuzagurika mu gufata imyanzuro kuko bari bashyize umukino bagombaga guhuramo na INTARE FC, kuri uwa gatanu kandi bafite n’undi mukino nyuma y’iminsi ibiri bazakinamo na AS KIGALI kuri icyi cyumweru. Icyemezo



@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: