Rayon Sports yabonye umutoza mukuru

Ikipe ya Rayon Sports yahaye akazi Cassa Mbungo Andre nk’umutoza mukuru, nyuma y’igihe gito atandukanye n’ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya.
Kuri uyu wa Gatatu nibwo Cassa wigeze gutoza Kiyovu Sports yasinye amasezerano y’amezi ane ashobora kongerwa, nk’umutoza mukuru wa Rayon Sports.

Cassa azaba yungirijwe na Alain Kirasa wari ufite iyi kipe muri iki gihe nyuma y’aho itandukaniye n’umutoza Javier Martinez Espinoza, mu mpera z’umwaka ushize.

Cassa Mbungo yatoje amakipe atandukanye mu Rwanda guhera mu 2000 arimo AS Kigali, Kiyovu Sports, SEC Academy, Police FC, Sunrise FC ndetse yagiye yitabazwa no mu ikipe y’igihugu ‘Amavubi’.

Photo: Igihe

@igicumbinews.co.rw