Barafinda yongeye gutanga kandidatire ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu

Barafinda Sekikubo Fred nyuma y’uko atanze Kandidatire ku mwanya w’umukuru w’Igihugu muri 2017 ntiyemerwe, Kuri uyu wa Gatatu Tariki 29 Gicurasi 2024 yongeye gutanga kandidatire yo guhatanira kuyobora igihugu cy’u Rwanda.

Barafinda uvuga amagambo menshi ayasobanya, amaze gutanga Kandidatire imbere y’Ibiro bya Komisiyo y’Amatora yabwiye Itangazamakuru ko afite ingingo (Manifesto) zigera kuri magana abiri naramuka atsinze amatora azagenderaho. Umunyamakuru amubajije izarizo ntiyabashije kuzisobanura mu buryo butomoye ariko avuga ko kimwe mu byo yiteguye gukora azashyiraho ibindi biro by’umukuru w’Igihugu muri buri ntara.




@igicumbinews@gmail.com 

Kanda hasi ukurikire ikiganiro Barafinda yagiranye n’abanyamakuru:

About The Author