Perezida Kenyatta yarakariye umuhungu we

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yagaragaje ko hari umwe mu bana be w’umuhungu warenze ku mabwiriza ya leta yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus akajya kwishimisha.

Kugeza ubu Kenya ifite abanduye 1471 abandi 55 bamaze gupfa akaba ari nacyo gihugu gifite abanduye benshi muri aka karere ka Afurika y’u Burasirazuba.

Kenyatta yavuze ko ubwo iki gihugu cyashyiragaho amabwiriza yo kwirinda gukora ingendo mu gihugu, mu muryango we harimo umwe mu bana be b’abahungu ndetse na nyirakuru bari i Mombasa.

Yagize ati “Umwe mu bahungu banjye muto, yagiye i Mombasa arasohoka ari kumwe na bagenzi be.”

Ati “Nyuma yo kubimenya naramubajije nti, nibyo wasohotse, wagiye kwishimisha, nyogokuru wawe ari hejuru y’imyaka 80, byagenda gute haramutse hagize ikimubaho? Ni gute uzabaho gutyo kubera ko washakaga kujya kureba umukobwa w’inshuti yawe?”

“Naramubwiye nti ubuzima bwa nyogokuru wawe buri mu ntoki zawe, ni wowe wo guhitamo, ukibaza uti haramutse hagize ikiba ni gute nzabaho jye nyine kubera gusa gusohoka ijoro rimwe gusa.”

Leta yashyizeho amabwiriza yo guhagarika ingendo Mujyi wa Nairobi no mu tundi duce turimo Mombasa.

Mu kiganiro yahaye NTV, Kenyatta yavuze ko nta muntu n’umwe ufite ubudahangarwa bwo kwica amategeko yo kwirinda Coronavirus, gusa yanenzwe kuba atarafashe ingamba zishyira mu kato uyu mwana we kubera ko yishe aya mabwiriza.

Gusa Kenyatta yavuze ko yihanije uyu mwana kuko yarimo ashyira mu byago nyirakuru witwa Ngina Kenyatta.

@igicumbinews.co.rw