Perezida Kagame yazamuye mu ntera umugaba mukuru wa RDF

Itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda(RDF), kuri uyu wa Gatatu Tariki 20 Ukuboza 2023, rivuga ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, akaba n’umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Umugaba Mukuru w’Ingabo Lieutenant General Mubarakh Muganga agirwa General.

General Mubarakah w’imyaka 56 ni umugaba mukuru wa RDF kuva mu kwezi kwa Gatandatu muri uyu mwaka ubwo yasimburaga General Jean Bosco Kazura. Mbere y’aho yari Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere, yagiye agira inshingano zitandukanye muri RDF anayobora ibigo bya Gisirikare binyuranye.




@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: