Mu karere ka Gicumbi hatangijwe ku mugaragaro imikino y’Umurenge Kagame Cup 2023/2024

Kuri uyu wa Gatandatu Tariki 16 Ukuboza 20203,  mu masaha ya mu gitondo nibwo hatangijwe irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup mu Karere ka Gicumbi. Ni umuhango ku rwego rw’Akarere wabereye mu Murenge wa Byumba kuri Sitade ya Gicumbi. Hakinwe imikino ibiri mu mupira w’amaguru aho ikipe z’igitsina gabo n’iz’igitsina gore zahuye hagati y’umurenge wa Byumba n’uwa Miyove.

Iyi mikino yari yitabiriwe n’abaturage n’inzego z’umutekano zirimo Ingabo na Polisi n’abandi bayobozi b’inzego z’ibanze. Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gicumbi, Uwera Parfaite niwe watangije aya marushanwa ku mugaragaro.

Ikipe z’abagore mu mupira w’amaguru nizo zabanje maze Umurenge wa Miyove utsinda uwa Byumba ibitego bitatu ku busa. Ibitego byatsinzwe n’umwe mu bakobwa babahanga witwa Abimana Ingabire Diane, ni nawe watsinze igitego cyafunguye iri rushanwa cyabonetse mu gice cya kabiri. Hakurikiyeho umukino mu bagabo ubundi Umurenge wa Byumba unyagira uwa Miyove ibitego bine ku busa



Captain w’Umurenge, wa Byumba, ndetse n’umutoza wa bo bose babwiye Igicumbi News ko bagomba gukosora ibyananiranye umwaka ushize byatumye batagera kugikombe.

Captain wa Byumba, Nsangano Vincent mu kiganiro yagiranye na Igicumbi News. Yagize ati: “Ubuyobozi buradushyigikiye kuva twatangira kwitegura rero natwe twababajwe n’uko twavuyemo umwaka ushize ubu turashaka kuzakora ibishoboka byose tugataha Sitade Amahoro tunahateruriye igikombe”.

Ni mu gihe umutoza w’umurenge wa Byumba, Habimana Frédéric alias Fergusson nawe yasabye abaturage kubashyigikira kugirango bakomeze kwitwara neza. Ati: “Abaturage turabasaba ko badushyigikira. Tugomba kwitwara neza kuko ikipe yanjye wabonye kuba yatanze iya Miyove kwinjira mu mukino aribyo byatumye tubona intsinzi y’ib’ibi bitego gusa nayo yari nziza”.

Insanganyamatsiko y’Amarushanwa  y’Umurenge Kagame Cup 2023/2024 y’uyu mwaka. Igira iti: “Twimakaze Imiyoborere myiza Turushaho Kugira Umuco wo Guhiga no Ku rushanwa”.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: