Mugisha Moïse yavuze impamvu yatumye ategukana Tour du Rwanda 2020

Ku ifoto ni Natnael Tesfatsion wegukanye Tour du Rwanda 2020

Natnael Tesfatsion  ukomoka muri Erythrée yegukanye Tour du Rwanda 2020, Mugisha Moïse (Skol Adrien Cycling Academy) asoza ku mwanya wa kabiri.

Iri rushanwa rizenguruka igihugu ryasojwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 1 Werurwe 2020, aho abakinnyi basiganwe ku ntera y’ibilometero 89.3.

Tour du Rwanda iri ku rwego rwa 2.1 guhera mu mwaka ushize mu gihe hagati ya 2009 na 2018 yari kuri 2.2.

Aka gace ka nyuma kahagurukiye i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha (Expo Ground) saa 10:30, abasiganwa berekeze i Rebero, aho banyuze Norvège no kwa Mutwe.

Natnael Tesfatsion yambaye umwambaro w’umuhondo ubwo yegukanaga agace karekare ka Tour du Rwanda 2020 ka Rusizi-Rubavu aho yakoresheje amasaha atanu, iminota 34 n’amasegonda 46, ahita anafata umwanya wa mbere ku rutonde rusange.
Yabaye uwa kabiri wegukanye Tour du Rwanda nyuma yo kuzamurwa ku rwego rwa 2.1; mu mwaka ushize yegukanywe na Merhawi Kudus Ghebremedhin wavutse tariki 23 Mutarama 1994 ukinira Astana Pro Team.

Umunyarwanda Mugisha Moise waje ku mwanya wa kabiri ku rutonde rusange, akaba yavuze ko yababajwe no kutegukana iri siganwa kuko yari aryizeye ariko akaba atarorohewe na bagenzi be bari bahanganye, hakiyongeraho n’imvune afite mu kuboko.

Kuri iki cyumweru nabwo yagerageje gusiga abandi mu minota ya nyuma, ariko habura amasegonda make gusa atungurwa n’Umunya-Esipanye Juan Manuel Diaz, amutwara agace k’uyu munsi mu gihe bamwe bari batangiye kwizera ko Mugisha Moise ari we ugiye kukegukana.

Mu bindi Mugisha Moise yavuze byamugoye harimo kuba igare rye amenyereye ryagize ikibazo mu nzira, biba ngombwa ko bamushakira irindi, yavuze ko kuri we ritari ryiza nk’iryo yari afite mbere.

Icumi ba mbere nyuma y’isiganwa ryose n’ibihe bakoresheje (Ibihe barushwa n’uwa mbere

1 TESFATSION Natnael, Eritrea 23:13:01

2 MUGISHA Moise, SKOL Adrien Niyonshuti Academy 0:05

3 SCHELLING Patrick, Israel Start-Up Nation 1:32

4 MAIN Kent, ProTouch 1:34

5 RAVANELLI Simone, Androni Giocattoli – Sidermec 2:03

6 RESTREPO Jhonatan, Androni Giocattoli – Sidermec 2:25

7 GEBREMEDHIN Awet, Israel Start-Up Nation 3:55

8 HAILEMICHAEL Mulu Kinfe, NIPPO DELKO One Provence 4:27

9 MULUBRHAN Henok, Eritrea 4:42

10 DÍAZ José Manuel, NIPPO DELKO One Provence 10:3

@igicumbinews.co.rw