Mayor na Padiri batawe muri yombi bashinjwa gusambanya abana no gushaka kubica

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga hamwe n’Umupadiri ukorera ivugabutumwa kuri Paroisse ya Kayanza, mu ntara ya Ngozi, mu gihugu cy’u Burundi, batawe muri yombi bashinjwa gusambanya abana.

Radiyo Isanganiro yo mu Burundi dukesha iyi nkuru, ivuga ko nkuko bikubiye mu urupapuro rwo guta muri yombi umuyobozi wa Komine Muhanga, ashinjwa gusambanya umwana w’imyaka 17 wo muri iyo komine, ategereje ko Urukiko rwa Ngozi rwemeza ko yakurikiranwa afunze.

Ubuyobozi bw’ubushinjacyaha bw’i Ngozi buravuga ko nyuma y’ibyumweru 3 uwo mu padiri nawe abazwa, yamaze kugezwa muri Gereza ya Ngozi kuri uyu wa Gatatu.

Padiri ushinjwa gusambanya umwana anakurikiranyweho gushaka kumukuriramo inda ndetse no gushaka kwicisha umukobwa yateye inda.

@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: