Liverpool FC yakomeje inzira igana ku kwegukana igikombe cya Shampiyona itsinda Norwich City

Sadio Made yavuye ku ntebe y’abasimbura atsinda igitego cyahesheje Liverpool intsinzi habura iminota 12 ngo umukino urangire. Ni umupira yari ahawe na kapiteni Jordan Henderson, bivuze ko abasore ba Jurgen Klopp bakeneye byibura intsinzi eshanu bagaterura igikombe cya shamiyona y’ubwongereza ku nshuro yabo ya mbere kuva yakitwa Premier League mu mwaka w’1992.

Amahirwe yo gufungura amazamu ku ruhande rwa Liverpool yaje mu gice cya mbere cy’umukino, gusa umuzamu wa Norwich witwa Tim Krul, yakuyemo imipira y’abakinnyi ba Liverpool nka Mohamed Salah na Naby Keita.

Norwich yabonye amahirwe yo gutsinda igitego ubwo rutahizamu Alex Tettey yatunguraga umuzamu wa Liverpool (Alison), yateye umupira awutereye ahagana muri coruneri, ugarurwa n’umutambiko w’izamu, ariko Mane ukinira ikipe y’igihugu ya Senegal, wasibye imikino ibiri ishize kubera ikibazo cy’imvune niwe wagaragaje itadukaniro ubwo yinjiraga mu kibuga.

Nyuma yo kubona amanota atatu, umutoza w’ikipe ya Liverpool aganira n’itangazamakuru yagize ati:“Ikinyuranyo cyo biragoye kubyumva (hagati ya Liverpool na Man City), ntago mbyumva, ntago ndi umuhanga kandi sinigeze mba umuhanga mbere na hose, nasubiye mu rwambariro tuganira uko ibintu bimeze gusa ni byiza ko twongeye gutsinda tukabona amanota atatu.”

11 babanjemo kumpande zombi.

Norwich: 1 Krul, 2 Aarons, 6 Zimmermann, 5 Hanley, 3 Byram, 27 Tettey, 23 McLean, 7 Rupp, 25 Duda, 14 Cantwell, 22 Pukki

Liverpool: 1 Alisson, 66 Alexander-Arnold, 12 Gomez, 4 van Dijk, 26 Robertson, 8 Keita, 14 Henderson

5 Wijnaldum, 11 Salah, 9 Firmino, 15 Oxlade-Chamberlain

DUKUNDANE Ildephonse/igicumbinews.co.rw