Konti ya Twitter ya Gen Muhoozi Kainerugaba yavuyeho

Kuva ku wa mbere w’iki cyumweru konti ya Twitter y’ Umugaba w’ingabo zirwanira k’ubutaka muri Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba iyo uyisuye bakubwira ko itabaho, birakekwa ko ariwe wayisibye cyangwa Ubuyobozi bwa Twitter bukaba aribwo bwayikuyeho.

Twitter iramutse ariyo yayisibye byaba bikekwa ko byatewe n’ibyo Gen Muhoozi agenda atangazaho bishobora kuba bibangamira ituze rya rubanda harimo no kuba yarigeze gutangaza ko ashyigikiye Uburusiya mu bitero burimo kugaba kuri Ukraine.

K’urundi ruhande ashobora kuba yayisibye ku giti cye kubera ibitekerezo yagiye acishaho bitavugwagaho rumwe birimo no kuba yarigeze kuvuga ko yasezeye mu gisirikare abicishije kuri Twitter ariko nyuma akaza kwivuguruza avuga ko habayeho kwibeshya kubagenzura konti ye.




Konti ya Gen Muhoozi kuri Twitter yari zimwe mu zikurikirwa cyane muri Uganda kuko yari imaze kugera ku 500,000 by’abant bayikurikira.

Gen Muhoozi yaherukaga gutangaza ko Ubuyobozi bwa Twitter burimo kumugendaho ashaka kugaragaza ko bagiye bamwihanangiriza kubyo atangaza.
Hari andi makuru avu mu binyamakuru by’imbere muri Uganda avuga ko Gen Muhoozi ariwe ubwe wifungiye Konti ye ya Twitter ku mpamvu zitarimo gutangazwa.
Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo ikomeye muri Uganda NBS, Muriisa Mordechai, yatangaje ko we uko abibona iyi konti yasibwe bitewe n’inyandiko za hato na hato zitavugwagaho rumwe kubayikurikiraga.
Haba Guverinoma ya Uganda cyangwa Gen Muhoozi n’ubuyobozi bwa Twitter ntawuratangaza icyatumye iyi konti ivaho.
Bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda baravuga ko iyi konti ya Twitter yakoreshwaga mu mugambi w’icengezamatwara yo kwicaza Gen Muhoozi ku mwanya w’umukuru w’Igihugu mu matora azaba muri 2026.
Umwaka ushize mbere yuko haba amatora y’umukuru w’Igihugu muri Uganda ubuyobozi bwa Facebook n’ubwa Twitter bwari bwasibye konti zirenga 500 z’ishyaka riri k’ubutegetsi NRM, zishinjwa gukwirakwiza urwango mu baturage.
@igicumbinews.co.rw