Kenya:Guverineri wa Nairobi yatawe muri yombi abanza kurwana na polisi

Guverineri wa Nairobi, umugabo w’amaringushyo menshi, yatawe muri yombi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu umuyobozi w’ubushinjacyaha muri Kenya yategetse ko Mike Sonko guverineri wa Nairobi afatwa agafungwa, nyuma y’amasaha macye police yahise imuta muri yombi aho yari ari mu cyaro.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Kenya biravuga ko Sonko kugira atabwe muri yombi yabanje kurwana n’abapolisi ashaka gutoroka.

Uyu mutegetsi ugira amaringushyo menshi ya gisore, ubushinjacyaha bwa Kenya bumushinja ruswa yatumye miliyoni eshatu n’igice z’amadorari ya Amerika yo mu mutungo w’igihugu abura.

Mike Sonko w’imyaka 44, ni guverineri wa gatatu muri Kenya urezwe ibyaha bya ruswa ari muri uwo mwanya.

Sonko yafatiwe aho yari ari mu cyaro ahitwa Voi, ashinjwa gutanga amasoko binyuranye n’amategeko ku nshuti ze, guhimba inyandiko no kwigwizwaho umutungo w’aho ategeka.

Umushinjacyaha yanavuze ko Sonko yagerageje kuburizamo iperereza no gutera ubwoba abatangabuhamya.

Sonko mbere yari yasabye urukiko guhagarika iperereza rimukorwaho ariko ubusabe bwe buteshwa agaciro.

Uyu mutegetsi utavugwaho rumwe, hambere yarezwe ibyaha byo gucuruza ibibyabwenge n’iyezandonke (money laundering).

Mu minsi ishize, abategetsi bamushinje ko mu myaka 20 ishize yatorotse gereza yari afungiyemo.

Sonko mbere yuko afatwa yabanje kurwana na Polisi imuciraho imyenda

@igicumbinews.co.rw