Kazungu Claver yambuwe umwanya w’ubuvugizi muri APR FC

Ku rubuga rw’ikipe y’umupira w’Amaguru ya APR FC, hari itangazo rivuga ko Claver Kazungu wari usanzwe ari umuvugizi w’iyi kipe yambuwe inshingano.

Umuntu wese ushaka kumenya amakuru y’iriya kipe azajya ayahabwa mu bundi buryo.



Ubuyobozi bwa APR FC bwagennye ubundi buryo amakuru y’ikipe azajya atambutswa buri munsi mu rwego rwo gufasha abakunzi b’iyi kipe kumenya amakuru yayo ya buri munsi.

Buragira buti: “Bijyanye no kuvugurura hashyizweho uburyo amakuru y’ikipe n’aya bakunzi bayo yajya atambutswa buri munsi anyujijwe ku rubuga rwayo www.aprfc.rw, ubundi butumwa bukaba bwatambutswa hakoreshejwe imeri y’ikipe administration@aprfc.rw cyagwa se no kuri telefone igendanwa  0788 317 909.”

Ibikorwa by’ uwari Umuvugizi wa APR FC byose  byagiye mu nshingano z’umuyobozi wungirije wa APR FC Brg Gen Firmin Bayingana ibi bikaba byaratangiye  guhera 15 Nyakanga 2021.



Ayo mavugururwa abaye mu gihe amasezerano ya bwana KAZUNGU Claver wari Umuvugizi yarangiye muri Nyakanga 2021.

Ni muri rwo rwego ubuyobozi bw’iyi ikipe mu ibaruwa bwashyikirije Kazungu ‘bwamushimiye cyane byimazeyo akazi yakoze keza mu gihe cy’imyaka itanu’ banaboneraho kumwifuriza amahirwe ahandi azakomereza akazi

Ku rubuga rw’ikipe y’umupira w’Amaguru ya APR FC hari itangazo rivuga ko Claver Kazungu wari usanzwe ari umuvugizi w’iyi kipe yambuwe inshingano.

Umuntu wese ushaka kumenya amakuru y’iriya kipe azajya ayahabwa mu bundi buryo.

Ubuyobozi bwa APR FC bwagennye ubundi buryo amakuru y’ikipe azajya atambutswa buri munsi mu rwego rwo gufasha abakunzi b’iyi kipe kumenya amakuru yayo ya buri munsi.

Buragira buti: “Bijyanye no kuvugurura hashyizweho uburyo amakuru y’ikipe n’aya bakunzi bayo yajya atambutswa buri munsi anyujijwe ku rubuga rwayo www.aprfc.rw, ubundi butumwa bukaba bwatambutswa hakoreshejwe imeri y’ikipe administration@aprfc.rw cyagwa se no kuri telefone igendanwa  0788 317 909.”

Ibikorwa by’ uwari Umuvugizi wa APR FC byose  byagiye mu nshingano z’umuyobozi wungirije wa APR FC Brg Gen Firmin Bayingana ibi bikaba byaratangiye  guhera 15 Nyakanga 2021.

Ayo mavugururwa abaye mu gihe amasezerano ya bwana KAZUNGU Claver wari Umuvugizi yarangiye muri Nyakanga 2021.

Ni muri rwo rwego ubuyobozi bw’iyi ikipe mu ibaruwa bwashyikirije Kazungu ‘bwamushimiye cyane byimazeyo akazi yakoze keza mu gihe cy’imyaka itanu’ banaboneraho kumwifuriza amahirwe ahandi azakomereza akazi.



Didier Maladonna/Igicumbi News 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: