Karongi: imodoka yafatiwemo inzoga zitujuje ubuziranenge

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Kamena Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Karongi mu murenge wa Rugabano yafashe imodoka ipakiye litiro 540 z’inzoga zitemewe, zifatirwa mu modoka yo mu bwoko bwa Hiace RAC 526F.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko ziriya nzoga zafatiwe mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya inzoga zitemewe.

CIP Karekezi yagize ati   “Twari mu bikorwa byo kurwanya inzoga zitemewe nibwo twafataga Niyomugabo Damascene 29 ari nawe wari utwaye imodoka, Habineza Pascal  w’imyaka 34 na  Iraguha Hamisi w’imyaka 44.”

Yakomeje avuga ko bariya bafashwe bari bavuye kurangura ziriya nzoga mu bice bitandukanye bagiye kuzicuruza mu tubari two  mu dusantire dutandukanye nka Rambura, Rutovu, umudugudu w’ikitegererezo wa Kabuga yose yo mu murenge wa Rugabano.

Inzoga zafashwe zahise zimenwa ndetse n’abaturage basabwa kuzirwanya batanga amakuru ndetse bakirinda kuzinywa ku mpamvu z’ubuzima bwabo ndetse no ku mutekano.

CIP Karekezi yagize ati    “Abaturage tubasobanurira ko ziriya nzoga ari mbi ku buzima bwabo,  kuzifata zikamenwa biri mu nyungu zabo mu rwego rwo gukumira ibyaha ndetse no kurinda ubuzima bwabo.”

Yakomeje avuga ko ibyaha byinshi bikunze kugaragara byo gukubita no gukomeretsa ndetse n’ihohotera ryo mu ngo  akenshi bituruka ku businzi bwa ziriya nzoga zitujuje ubuziranenge.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

@igicumbinews.co.rw