Jose Chameleone yasabye imbabazi ku kuba yaragaragaye asomana na murumuna we Weasel kandi bose ari abagabo

Umuhanzi w’Ikirirangirire muri Uganda no muri Afurika y’Uburasirazuba, Jose Chameleone, yasabye imbabazi abafana be, nyuma yo kugaragara asomana na murumuna we w’umuhanzi Weasel ubwo bari k’urubyaniro mu gitaramo baheruka gukora mu kwezi gushize.

Mu buryo bw’amashusho, Chameleone abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ko yisegura ku bafana be. Yavuze ko Weasel ari umuvandimwe we. Ibyo bakoze babitewe no gutwarwa ntakindi cyibyihishe inyuma.



Chameleone ati: Nkuko abagabo b’Afurika twubaha indagagaciro n’imico yacu. Igikorwa cyabaye nicyo kwicuza. Nticyakagombye kuba kibaho. Ntibizongera kubaho ukundi. Mu izina ry’umuryango wa Mayanja, ndasaba imbabazi nicishije bugufi. Murakoze!.”

Uyu muhanzi asabye imbabazi mu gihe abafana be bari bamaze iminsi bitotomba bavuga ko agomba kubasobanurira impamvu akora ibiteye isoni. Si ubwa mbere yaragaragaye asomana na Murumuna we kuko no mu mwaka ushize nanone yari yakoze igikorwa nk’icyi ubwo bari k’urubyiniro.



@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: