Iperereza ku myitwarire ya Perezida Trump ryaguwe

Umushinjacyaha mukuru w’i New York uri gukurikirana ikirego cyo kunyereza imisoro kuri Perezida Donald Trump wa Amerika yavuze ko ari no gukora iperereza ku “myitwarire igize ibyaha imaze igihe kinini ku kigo Trump Organization”.

Inyandiko zagejejwe ku rukiko ejo ku wa mbere zica amarenga yuko iri perereza ryagutse kurusha ibyavuzwe byo kwishyura bigamije gucecekesha abagore babiri bavuze ko basambanye na Bwana Trump.

Mu kwezi gushize, urukiko rw’ikirenga rwategetse ko ubushinjacyaha bwa New York bwongera gusuzuma ibyo kunyereza imisoro.

Bwana Trump kenshi yahakanye ibimuvugwaho anarwanya iri perereza, aryita “umuhigo mubi” umwibasiye.

Cyrus Vance Jr, umushinjacyaha mukuru mu karere ka Manhattan, yasabye guhabwa ibijyanye n’imisoro by’imyaka umunani bya Bwana Trump, ibintu ikigo Trump Organization kidashaka.

Bwana Trump, Perezida w’umurepubulikani, ashinja uyu mushinjacyaha, w’umudemokarate, gukoreshwa n’impamvu za politiki.
Mu cyumweru gishize, umunyamategeko wa Bwana Trump yatanze ikirego avuga ko ubusabe bw’uriya mushinjacyaha mu by’imiroso ari “bunini bikabije” kandi bugamije inabi.

Basubiza ku nyandiko z’urukiko ejo ku wa mbere, abanyamategeko ba Cyrus Vance Jr bavuze ko ibikorwa bigize ibyaha bya Trump Organization byahereye mu myaka “irenga 10 ishize”.

Bavugamo ko hari uwahoze ari umunyamategeko wa Trump witwa Michael Cohen wemeje ko Bwana Trump yashoboraga kugaragaza ko umutungo we ari mucyeya kugira ngo asore bicyeya.

Bavuze ko iperereza ryabo rizacukumbura no ku mafaranga yishyuwe hagamijwe gucecekesha Stormy Daniels, umugore ukina filimi z’imibonano mpuzabitsina, n’uwitwa Karen McDougal, mbere y’amatora ya 2016.

Ukwo kwishyura aba bagore bishobora kunyuranya n’amategeko agenga ibyo kwiyamamaza. Bwana Trump we ahakana ko yigeze asambana n’aba bagore.

Avugana n’abanyamakuru, Bwana Trump yise iri perereza “ikintu cy’abademokarate”.

Yagize ati: “Uyu ni umuhigo mubi cyane mu mateka ya Amerika ukomeje kunyibasira”.

Bwana Trump ufite umutungo uva ku murage wa se, ni we Perezida wa mbere wa Amerika uri mu mirimo – kuva kuri Richard Nixon -utarerekanye ku mugaragaro umutungo we n’imisoro atanga.

Abamugenza nabo si shyashya

Mu 2012 bivugwa ko Cyrus Vance yaretse iperereza ku cyari kuba ikirego cy’ububeshyi bwa Ivanka Trump na musaza we, Donald Trump Jr – abana ba Perezida Trump – bivugwa ko babeshye agaciro k’inzu bagurishaga.

Ibitangazamakuru byo muri Amerika bivuga ko Bwana Vance yaretse iki kirego nyuma yo gusurwa na Marc Kasowitz, umunyamategeko wa Donald Trump.

Bwana Kasowitz nyuma yakusanyije $50,000 yo gufasha Bwana Vance kwiyamamaza ngo yongera gutorerwa umwanya we.

Mu 2015, hibajijwe kandi impamvu Bwana Vance atigeze akurikirana ibyaregwaga Harvey Weinstein bijyanye no guhohotera abagore, ibyaha byaje kumuhama muri uyu mwaka wa 2020.

Ikinyamakuru the New Yorker kivuga ko abunganizi mu mategeko babiri ba Harvey Weinstein, nabo batanze inkunga mu gushyigikira kwiyamamaza kwa Vance ku mwanya ariho.

Iki kinyamakuru kivuga ko abashinjacyaha bakorera mu biro bya Bwana Vance bavuga ko ari umuntu ukunda kwimenyekanisha.

@igicumbinews.co.rw