Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba igice cya 12

Vector Valentine Icon Love Logo with Text.

Basomyi ba igicumbinews.co.rw, ubushize twari twabagejejeho inkuru y’urukundo rwa Mutesi na Muvumba igice cya 11 aho Rufonsi ushaka kwigarurira umutima wa Mutesi yiyemeye akajyana Mutesi muri Hotel nta bushobozi afite bikarangira asebye yabuze amafaranga yo kwishyura imodoka yakodesheje nubwo Mutesi atamenye ibyaribyo.

Ubu tugiye kubagezaho igice cya 12.

Umugoroba urageze ,Rufonsi agiye kureba inshuti ze ngo baganire ababwire ibyamubayeho, niko gutega akagare kuko aho yari kuzisanga harimo urugendo rurerure,ageze muri kimwe cya kabiri asanga za nshuti ze niho ziri mu kabari,arinjira arazisuhuza ubwo aricara ziramugurira atangira kuzibwira ibyamubayeho igihe yatemberezaga Mutesi,nubwo yababwiye inkuru yayivugaga anahereye kera igihe Mutesi yakundanaga na Muvumba ,Muvumba byose yarabyumvaga kuko yari yiyicariye muri kontwari yicecekeye dore ko iyo bare yari ye,umwe mu nshuti ze amubaza uburyo yakoresheje ngo yigarurire umutima wa Mutesi,Rufonsi ahita amusubiza ati:”Reka iriya mbwa ngo ni Muvumba yo mu batindi ntiyari kunkundana umukobwa nakunze kuko imitungo umuryango wange ufite ntacyo yaba imaze”.

Uwitwa Gasongo nawe wari 
Muri izo Nshuti ze aramubwira ati:”shahu Rufonsi ntugatukane kuko ejo wasanga azakomera kukurusha”. Rufonsi aramusubiza ati:”Reka Sha,akomera akomera ibiki se? yaba akomeye gute Kandi nta namwene wabo afite ukomeye ngo wenda aramufasha?”.

Gasongo arongera ati:”ahaaa! nyamara ntawamenya burya isi ni gatebe gatoki”.Abandi bari kumwe baravuga bati:”mudukureho urusaku twinywere”.

Ubwo aho Muvumba ari umujinya uri kumurya atekereza uburyo atukwa mu kabari biturutse kuri Mutesi yarazi nki nkoramutima ye,bagiye kugenda umwe ajya kwishyura ,Muvumba aba arahagurutse aravuga ati:”ndashaka kubaza umuntu wavugaga ko ndi mbwa uburyo ndi mbwa”.Bose baraceceka hashize umunota,Rufonsi n’ubusinzi aramusubiza ati:”Ni ngewe ariko Sha !maze ndebe”.Muvumba ni umujinya mwinshi aramubwira ati:”maze urebe,kanze undebe sha”.

Abandi babonye avuze gutyo batangira gusohoka, Muvumba atera intambwe ahagarara iruhande rwa Rufonsi aramubaza ati:”Ndi imbwa ?”.Rufonsi aba arahagurutse aramusubiza ati:”none wowe uriki?”.Muvumba aba aramusunitse  amubwira ati:”Mvira mu kabari wa mu karitasi we”.

Rufonsi no gusinda aho gusohoka nawe ahirika Muvumba ubwo bararwana,Gasongo wari uhasigaye ariruka, Rufonsi nawe abonye bimukomereye nawe ariruka agendana igikomere ku murundi n’imibyimba ku matama, Muvumba we asigaraho.

Rufonsi ageze hanze ahamagara mukuru we w’umusirikare ahita aza ,Muvumba akimubona anyura mu gikari ariruka arahunga,ageze hirya abona imodoka arayipanda imugeza aho bita mu Nyabufindo, aba aho Dore ko hari mwene wabo witwa Kamuzinzi,ubwo wa musirikare yaraje ashaka Muvumba aramubura Niko gusubira inyuma abaza Rufonsi uko byagenze kugirango bamukomeretse, Rufonsi akajya amubeshyabeshya ko bamwendereje abandi baramunyomoza bavuga uko byagenze ,uwo musirikare amubwira ko iyo amenya ko ariwe wenderanyije anatukana atari kwirirwa aza,gusa amugira inama yo kutajya agira abo atuka cyangwa yandagaza yitwaje aho akomoka cyangwa icyo aricyo ,Rufonsi ahita ajya kwivuza.

Murabona nyuma y’izi ndwano harakurikiraho iki?

Ni Ahubutaha mugice cya 13.

Iyi nkuru muyigezwaho na HABAKUBANA Jean Paul/igicumbinews.co.rw