Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 18

Basomyi ba igicumbinews.co.rw,ubushize twari twabagejejeho Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba igice cya 17 aho Mutesi yasuye umubyeyi we wa Batisimu akamubuza kutazigera yanga umuntu ngo nuko aruwo mu bakene ,nyuma Mutesi agiye gusenga atungurwa no kubona Rufonsi n’undi mukobwa bari gutemberana mu modoka.

Ubu tugiye kubagezaho Igice cya 18.

Rufonsi afite amacyenga ko Mutesi yaba yaramenye ibye kuburyo bituma yanga kumuhamagara ngo atamubaza ibijyanye nawa mukobwa ,agezaho aramuhamagara baravugana Mutesi aramubwira ati:”ese kuki mwaguze imodoka ntimumbwire ngo tuyitahe?.”

Rufonsi ariyumvira yumvishe Mutesi yabashyize mu bwinshi atekereza ko ari kumucyurira wa mukobwa niko guhita asubiza Mutesi numujinya mwinshi ati:”ngo tugura iki?,twaramaze ubona se we atari umukobwa wavamo umugore?,none ngo twaguze imodoka twaramaze!.”

Mutesi biramuyobera kuko we ataragamije kubimucyurira kuko nubwo yarabivuze mu bwinshi ariko ntiyarabigambiriye,Mutesi aramubwira ati:”ariko nubwo uri kumbwira uwo mukobwa ndarengana sinigeze mukubazaho niwowe nibarizaga.” Rufonsi aramusubiza ati:”eeee!,ok nagize ngo niwe uri kumbwira gusa urya mukobwa nuwo mu muryango wacu ,naho imodoka yo ni iyuriya mukobwa.” Mutesi ahita amubwira ati:”Ntakibazo.” Ubundi telefone ye iba ishizemo umuriro.

Rufonsi yumvise telefone ivuyeho agirango niwe umukupye kubera umujinya,arongera arahamagara bamubwira ko itari kuboneka maze imitima imubana myinshi, arivugisha ati”asyigari we,ubundi uriya Ko arinawe nazakuraho udufaranga Mutesi narakare nakazi ke nanyanga azanyange.”,Mugihe akivugisha yumva umuntu arasuhuje ,amuha karibu agiye kumuha intebe ngo yicare uwo muntu amubwira ko aticara ahubwo bari bamubwiye ngo naze amubwire ko imodoka yanze kongera gukora, Rufonsi ubwoba buramurya yanga no kumubaza abamutumye, uwo muntu arigendera,Rufonsi yumva telefone irasonnye,yitabye yumva ni hahandi yari yakodesheje ya modoka yajyanye gusenga ari kumwe na wa mukobwa bahita bamubwira ko imodoka yakomeje kwanga kwaka dore ko akiyisubiza aho yayikodesheje yagezeyo igahita ipfa Kandi yariyayijyanye ari nzima.

Rufonsi yumva abuze uko abigenza Dore ko nta n’amafaranga yarafite,abajije ayo bayikorera ngo ikire bamubwira ko ari ibihumbi 900,000 Frw ,yumva ntaho yayakura ba nyiri modoka bitabaza inzego z’ubuyobozi Rufonsi abimenye abura uko abigenza ,yumva atanabibwira Mutesi kuko yari yaramubwiye ko imodoka yari iya wamukobwa,yumva atanabibwira wa mukobwa kuko yari yaramubwiye ko imodoka ariye yewe afite n’izindi, ahitamo kujya kwihisha aho bita i Rusororo,agezeyo abura aho kuba kuko amazu yaho yarahenze Kandi nta mafaranga yari afite kandi anihagararaho ngo nti yakora akazi gasuzuguritse iwabo ari abakire, aba abonye umudamu ukiri muto Kandi udafite umugabo ajya kumucumbikira abayo amezi abiri telefone yarayikuye ku murongo aho byagezaho bakabana nk’umugore n’umugabo.

Ese ko Rufonsi ubuzima bukomeje kumucanga Kandi Mutesi yaraziko agiye mu bisubizo bizarangira bite?.

Ese Mutesi namenya ko Rufonsi asa nuwinjiye umugore udafite umugabo bizagenda bite?

Ni aho ubutaha mugice cya 19.

Iyi Nkuru Muyigezwaho na HABAKUBANA Jean Paul

@igicumbinews.co.rw