Ifoto y’Urwibutso: Uwiringiyimana Agathe yavutse kuri iyi tariki

Basomyi ba Igicumbi News uyu munsi twabahitiyemo ifoto ya Uwiringiyimama Agathe.

Ku itariki nk’iyi ya 23 y’ukwa gatanu mu mwaka wa 1953, nibwo Agathe Uwilingiyimana, umugore wa mbere – kandi wenyine kugeza ubu – wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yavutse.

Yavukiye ku Kinteko, ahari muri ‘cellule’ Rwimbogo, segiteri Gikore, komine Nyaruhengeri, perefegitura ya Butare – ubu ni mu mudugudu wa Muhororo, akagari ka Sabusaro, umurenge wa Kansi, akarere ka Gisagara, mu ntara y’amajyepfo.

Avuka ku babyeyi b’abahinzi-borozi, Juvénal Ntibashirakandi na Xaverine Nyirantibangwa.

Yatangiriye amasomo ku ishuri ribanza rya Gikore, ariko kuko icyo gihe ritagiraga amashuri y’imyaka yose, imyaka yo hejuru ayisoreza ku ishuri ribanza rya Kansi, aho we n’abo biganaga bava hamwe bakoreshaga amasaha arenga abiri bagenda n’amaguru bajyayo, bakanongera gusubira mu rugo nimugoroba.

Amashuri yisumbuye yayize muri Lycée Notre-Dame de Cîteaux i Kigali, akomereza mu cyahoze cyitwa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mibare n’ubutabire (chimie/chemistry).

Yaje kuba umwarimu muri amwe mu mashuri yisumbuye y’i Butare ndetse mu myaka ya 1980 aza kwigisha ubutabire muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Icyo gihe yanenzwe na bamwe babonaga ko kwiga amasomo ya siyansi ari iby’abagabo, kuko yashishikarizaga abana b’abakobwa gutinyuka bakigirira icyizere na bo bakiga siyansi ku bumva ari zo bakunze.

Ku itariki ya 18 y’ukwezi kwa karindwi mu 1993, Agathe Uwilingiyimana nibwo yatangiye imirimo nka Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda asimbuye Dismas Nsengiyaremye. Mbere yaho guhera mu 1992, yari Minisitiri w’amashuri abanza n’ayisumbuye.

Umunsi wabanje, ku ya 17 y’uko kwa karindwi mu 1993, Juvénal Habyarimana wategekaga u Rwanda yari yagiranye inama n’amashyaka amwe arimo n’irya MDR Madamu Uwilingiyimana yabagamo, bemeranya ko ari we uba Minisitiri w’intebe.

Nyuma y’iraswa ry’indege ya Perezida Habyarimana, Madamu Uwilingiyimana, yicanywe n’umugabo we Ignace Barahira, tariki ya 7 y’ukwezi kwa kane mu 1994.

Nyuma y’iyicwa rya Perezida Habyarimana, Agathe ni we amategeko yagenaga ko aba Perezida wa Repubulika mu gihe perezida watowe atariho.

Afatwa nk’uwaharaniye uburenganzira bw’abagore n’uburezi kuri bose mu Rwanda, ndetse no kugira uruhare mu bikorwa bigamije ko Abanyarwanda babana mu mahoro birengagije amoko.

Bamwe mu bamunengaga bavuga ko yari umuntu utava ku izima ku byo yemera.

Agathe Uwilingiyimana yashyizwe mu cyiciro cy’intwari z’u Rwanda zo mu rwego rw’Imena.

Iyo aza kuba akiriho, uyu munsi yari kuba yujuje imyaka 67.

Ifoto/Getty Images

@igicumbinews.co.rw