Ifoto y’Urwibutso: Perezida Kagame ashyira indabo ku Gicumbi cy’Intwari

Tariki 1 Gashyantare buri mwaka, U Rwanda ruzirikana Abakurambere b’Intwari bitanze batizigama akaba ariyo mpamvu uyu munsi twabahitiyemo ifoto ya Perezida Kagame ashyira indabo ku Gicumbi cy’Intwari.

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu yayoboye umuhango wo gushyira indabo ku Gicumbi cy’Intwari kiruhukiyemo imibiri n’ibimenyetso by’intwari zitangiye igihugu, wabereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Umukuru w’Igihugu yayoboye iki gikorwa aherekejwe n’abandi bayobozi bakuru mu nzego zitandukanye zirimo iza Leta n’izishinzwe umutekano.

Photo: Village Urugwiro

@igicumbinews.co.rw