Ifoto y’Urwibutso: Perezida Donald Trump ari kumwe n’abasirikari b’America

Uyu munsi twabahitiyemo ifoto ya Perezida Donald Trump ari kumwe n’abasirikari nyuma yuko Minisiteri y’Ingabo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iherutse gutangaza ko ingabo zayo zishe Gen Qassem Soleimani wari umuyobozi w’umutwe udasanzwe w’ingabo za Iran, mu gitero zamugabyeho muri Iraq, ku itegeko ryatanze na Perezida Donald Trump.

Pantagon yatangaje ko iki gitero cyagabwe kuri uyu muyobozi bisabwe na Perezida Trump, kuko hamwe n’umutwe yari ayoboye, Amerika ifata nk’uw’iterabwoba bashinjwa kugira uruhare mu gitero giherutse guhitana abanyamerika benshi kuri Ambasade yayo muri Iraq.

Uyu Gen Soleimani yarasiwe mu modoka ku wa gatanu w’iki cyumweru ku kibuga cy’indege cya Iraq kiri Bagdad n’ingabo za Amerika zirwanira mu kirere.

Ingabo za America zisaga 5,000 ziri muri Irak mu byiswe ihuriro ry’ingabo mpuzamahanga zirwanya umutwe wa Leta ya Kisilamu (Islamic State, IS).

Kuri ubu America yongereye izindi ngabo 3,000 ku zisanzwe mu Karere ko mu Burasirazuba bwo Hagati.

Perezida Donald Trump yaburiye Iran ko niramuka yihoreye, Amarica na yo iyisubiza.

@igicumbinews.co.rw