Hagaragajwe impamvu zituma gusaba no gukwa bikomeza kudakorwa

N’ubwo gusezerana mu kiriziya ubundi byakorwaga nyuma yo gusaba no gukwa ndetse mu murenge bakabaza abagiye gusezerana niba inkwano yaratanzwe, kugeza magingo aya ntabwo biremerwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya coronavirus.

Nyuma y’uko aya mabwiriza asohotse, hari Abanyarwanda bagiye bagaragaza ko bitari bikwiye ko abashyingiranwa bemererwa kujya ku nsengero na kiliziya batabanje gusaba no gukwa nk’uko biri mu muco nyarwanda bagasanga byaragombaga gukomorerwa rimwe kuko bamwe bemeza ko ari impanga.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase mu kiganiro yatangiye kuri RBA, yasabye Abanyarwanda kuba bihanganye bakaba bakurikiza amabwiriza yatanzwe, ibyo gusaba no gukwa bikazaba biza nyuma yo kubona uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze.

Yagize ati “Dukomeye ku muco wacu kandi ni umuco mwiza ariko dufite icyorezo cyitwugarije, twakomoreye bimwe ntabwo byose twabashaka guhita twemeza ubusugire bwabyo, tube turetse nitumara kunesha byose bizakorwa ntabwo tugamije kwica umuco nyarwanda”.

Prof Shyaka asanga ubundi ari amaburakindi kwemera ko abantu bashyingirwa muri ibi bihe ariko ko buri bantu bagira impamvu zabo kandi zihutirwa gusa akavuga ko mu bijyanye no kwiyakira bagomba kubahiriza gahunda y’abantu 30 kandi bubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima.

Yagize ati “Kwiyakira nyuma yo gusezerana biremewe ariko abantu bagomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ni abantu batarenga 30 kandi bahanye intera, rwose abantu ntibakwiye guhoberana kwegerana n’ibindi bidakwiye kandi bakubahiriza amasaha yagenwe”.

@igicumbinews.co.rw