Perezida Kagame yagize Dr François Xavier Kalinda umusenateri

Itangazo ryasinyweho na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, mu izina rya Perezida Paul Kagame rivuga ko umukuru w’igihugu yagize Dr François Xavier Umusenateri.

Iri tangazo rikomeza rigira riti: ” None kuwa 06 Mutarama 2023. Nyakwubaha Perezida wa Repebulika yagize Dr François Xavier Kalinda umusenateri muri Sena y’u Rwanda.”

Dr. Kalinda asimbuye Dr. Augustin Iyamuremye uherutse kwegura mu kwezi kwa cumi na biri, 2022 ku mpamvu z’uburwayi bwatumye adakomeza kuyobora Sena y’u Rwanda.

Iyamuremye yari mu ba seanteri 8, bagenwa na Perezida Kagame nkuko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Ingingo ya 80 y’Itegeko Nshinga rya Repebulika y’u Rwanda, ivuga ko Sena y’u Rwanda igizwe n’abasenateri 26. Ingingo ya 81, ikomeza ivuga ko bagira Manda y’imyaka 5.




@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: